RFL
Kigali

Miss Shanel ,Ben Kayiranga na Kamanzi Samuel bazataramira mu Busuwisi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:22/05/2015 12:04
0


Abahanzi Ben Kayiranga, Nirere Ruth uzwi nka Miss Shanel ndetse na Kamanzi Samuel wo mu itorero Ikobe bari mu myitozo yo kwitegura kuzataramira abanyarwanda bazaba bateraniye mu Busuwisi ku itariki 13 Kamena 2015 ubwo IBUKA yo muri icyo gihugu izaba yizihiza imyaka 20 ishinzwe.



Nkuko twabitangarijwe na Ben Kayiranga ,  we hamwe n’abahanzi bagenzi be bishimiye kuzifatanya n’abanyarwanda bagenzi babo babataramira . Ku giti cye Ben Kayiranga yatangarije inyarwanda.com ko atewe ibyishimo n’ishema ryo kuzifatanya n’abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubusuwisi . Ati” Byaranshimishije kuko ni ubwa mbere bantumiye   ,imyiteguro iragenda neza, ubu turi gukora imyitozo kandi nizeye ko kizaba ari igitaramo gishimishije, ikindi kandi kandi  muri IBUKA Suisse mfiteyo inshuti nyinshi urumva ko bizaba ari ugutarama tunasabana.”

Nirere, Kayiranga, Samuel

Ben Kayiranga(inyuma), Samuel Kamanzi(wicaye i bumoso) na Nirere Ruth(Miss Shanel) nyuma y'imyotozo

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 IBUKA yo mu gihugu cy’ Ubusuwisi imaze ishinzwe kizaba ku matariki yavuzwe harugu, kibere Onex I Geneve muri salle communale y’umujyi wa Onex, ku muhanda Chancy 131 gitangire ku isaha ya saa kumi z’umugoroba(16h00).

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Kera si kera' Ben Kayiranga yafatanyije na Uncle Austin







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND