RFL
Kigali

Bella Hadid na The Weeknd ngo bakuye isomo rikomeye mu kwerekana urukundo rwabo mu ruhame

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/10/2018 10:51
0


Nyuma yo kubona ko gushyira urukundo rwabo ku karubanda ngo byangizaga umubano wabo , Bella Hadid na The Weeknd bahisemo kugira urukungo rwabo ibanga.



Yaba aba bombi cyangwa inshuti zabo za hafi nta n'umwe ugaragaza uburyo kwerekana urukundo rwabo byarwangizaga. Gusa abanyarwanda babivuga neza ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ibi byamamare mu myidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bongeye gusubirana mu munyenga w’urukundo nyuma yo gutandukana mu mwaka wa 2016.

Byamenyekanye ko urukundo rwongeye kwiyoborera imitima y’aba bombi rubahuje binyuze ku mafoto bafashwe rwihishwa ndetse n’ayo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ariko nta numwe wemeje ko yari kumwe n’undi, abayabonye bakihuriza ibyo babonye bakabishingiraho bemeza ko urukundo rwongeye kugurumana hagati y’aba bombi.

Icyakora amakuru yatanzwe n’inshuti ya hafi y’aba bombi yumvikanisha ko bashaka kugira urukundo rwabo ibanga rikomeye. Uyu munyamideli Bella na The weekend w’imyaka 28 ngo bahisemo kujya basohokera kuri y’imijyi ikomeye. Mu mpeshyi ishize aba bombi bahisemo kujya kuryoherwa n’urukudo rwabo bari mu mirima yo kwa se wa Bella Badid i Pennyslavia. Icyakora ku bw’amahirwe macye bongeye gufatwa amashusho bari mu rukundo rwihishwa mu mujyi wa New York mu  cyumweru gishize.The Weekend and Bella Hadid on a red carpet.

Nyuma y’imyaka 2 bongeye gukundana, hagati aho hari amakuru y’umwe mu nshuti zabo za hafi yemeza ko aba bombi bakomeje kuvugana nyuma yo gutandukana kandi bo ubwabo bari bazi ko bazasubirana igihe kimwe. Mu gihe Bella Hadidi ari mu rukundo rwo gusubirana na The Weekend, Gigi Hadidi mukuru we nawe ari mu byishimo bikomeye byo gusubirana na Zayn Malik mu kwezi kwa 4, bari bamaze amezi 2 batandukanye.

Gigi Hadid, Zayn Malik, Met Gala 2016

Gigi na Zayn mu rukundo na none 

Src: Us weekly






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND