RFL
Kigali

Bebe Cool yibasiye abanyamakuru bavuze ko yagiriye ibihe bibi muri USA

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:8/08/2017 15:10
0


Umuhanzi Moses Ssali uzwi ku izina tya Bebe Cool yibasiye ikinyamakuru ‘Byebyo’ kubera inkuru giheruka kwandika kuri uyu mugabo kivuga ko ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amafaranga yamubanye iyanga akirukanwa mu nzu yari yakodesheje akajya kubana na nyina.



Nyuma yaho aya makuru ashyizwe hanze,Bebe Cool yavuze ko ibi iki kinyamakuru cyatangaje ntashingiro bifite kandi ko asanga ibyakozwe ari ibintu iki gitangazamakuru kidashobora gusobanura ndetse ko ntabunyamwuga burimo.

Bebe Cool yagize ati”Iri ni itangazamakuru ridafite icyo ryitayeho kandi ridafite ubunyamwuga”.Ibi abihakanye mu gihe iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mugabo yateganyaga gukorana indirimbo na Jason Derulo ntibishoboke kuko ngo amafaranga yabaye iyanga.

bebe vs bobi wine

Bebe Cool wibasiye ikinyamakuru'Byebyo'.

Aya makuru arimo kuvugwa nyuma yaho Bebe Cool yari amaze hafi ukwezi kose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoreye amashusho y’indirimbo ye nshya n’umugabo utunganya umuziki witwa Patrick Ellis.

Src:Bigeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND