RFL
Kigali

Bebe Cool yanyanganyije abahanzi ba Uganda, arya wenyine Miliyoni 400 zatanzwe na Museveni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2015 18:04
0


Mu gihe gito gishize mu gihugu cya Uganda hari umwuka mubi hagati mu bahanzi nyuma y’aho Perezida Museveni abahaye inkunga ya Miliyoni 400 z’amashiringi ya Uganda ariko bakazitegereza bagaheba,ariko bikavugwa ko hari abahanzi bashakaga kwikubira bakayarya bonyine.



Inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu cya Uganda nk'uko Bigeye ibitangaza ni uko kugeza ubu  habonetse gihamya y’uko Bebe Cool ariwe watwaye Miliyoni 400 zose(angana na miliyoni hafi 89 z’amanyarwanda) akazirya wenyine akanga gusaranganya na bagenzi be b’abahanzi bafatanyije mu ndirimbo “Tubonga Nawe”bakoreye Perezida Museveni.

Iby’uko Miliyoni 400 z’amashiringi ya Uganda zatwawe na Bebe Cool, byatangajwe na Andrew Benon Kibuuka ukuriye ihuriro abahanzi bisangamo “Uganda National Performing Arts Association” wavuze ko Bebe Cool ariwe wagiye mu Biro bya Perezida Museveni akakira ako kayabo k’amashiringi yarangiza akaryumaho. 

Nk’uko yabitangarije muri National Theatre, Andrew Benon Kibuuka washinjwaga n’abahanzi bamwe na bamwe ko yaba ariwe wariye ayo mafaranga, yatangaje ko nta faranga na rimwe yigeze afata ahubwo ko afite amakuru mpamo y’uko Bebe Cool ariwe wayakiriye nk’uwari akuriye umushinga w’indirimbo Tubonga Nawe bahimbiye Perezida Museveni.

N’ubwo Bebe Cool kugeza ubu ntacyo arabitangazaho,Andrew Benon Kibuuka yagize ati “Njye nta faranga na rimwe nigeze mfata rya Tubonga Nawe. Njye natangarijwe ko amafaranga yose yahawe Bebe Cool ku mugaragaro ayavanye mu biro bya Perezida nk’umuntu wari akuriye umushinga w’indirimbo Tubonga Nawe”

Bebe Cool ahamya ko ariwe mwami w'umuziki muri Uganda kugeza apfuye

Indirimbo Tubonga Nawe irimo abahanzi bakomeye muri Uganda aribo Jose Chameleon, Bebe Cool, Haruna Mubiru, Judith Babirye, Pastor Bugembe, Mun G, King Saha, Juliana Kanyomozi, Radio & Weasel ba Gud life Crew, Mesach Semakula, Rema Namakula, Mun G, King Saha, Iryn Namubiru, n’umuhanzi ukizamuka  Kalifah Aganaga.

Iyi ndirimbo igaragaramo abahanzi b'ibyamamare

Bagitangira gukora iyi ndirimbo, nk’uko tubikesha The Investigatornews byavugwaga ko buri muhanzi uzaboneka muri iyo ndirimbo azatwara Miliyoni 150 z’amashiringi ya Uganda kuko uwo mushinga wari wagenewe Miliyari 2 n’igice z’amagande(Miliyoni 552 z’amafaranga y’u Rwanda).

Mbere yo gukora iyo ndirimbo, Perezida Museveni yabanje gusangira n'abahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND