RFL
Kigali

Bebe Cool yahishuye ko Chameleone yabaye umukozi we akajya amutwara kuri bodaboda

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/08/2014 9:00
2


Umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone yibasiwe na mugenzi we Bebe Cool, avuga ko yavuye kure cyane kuko yigeze kujya amutwara kuri bodaboda (velo moteur), uyu muhanzi akaba yarabaye umukozi wa Bebe Cool ubwo yabaga afite inshingano zo kumutwara aho ashaka hose bityo uyu muhanzi akaba akwiye kubizirikana.



N’ubwo kugeza ubu ntacyo Jose Chameleone yari yatangaza kuri aya magambo niba yaba ari ukuri, Bebe Cool we aganira na televiziyo yo muri Uganda yatangaje uburyo yatanze Chameleone kumenyekana mu muziki, akaba yarajyaga kuririmba hanyuma Chameleone we agategerereza hanze uyu muhanzi kugirango arangize kumucyura maze amutware kuri bodaboda.

Bebe Cool ahamya ko Chameleone yamubereye umukozi

Bebe Cool ahamya ko Chameleone yamubereye umukozi

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito hatangajwe urutonde rw’ibyamamare 100 byo muri Uganda bikunzwe cyane, uru rutonde rwakozwe na Bukedde Tv rukaba rugaragaza ko Jose Chameleone ari we cyamamare cya mbere gikunzwe muri iki gihugu aho akurikiwe na Bobi Wine, umuntu akaba yakwibaza niba uru rutonde rutaba rwarababaje Bebe Cool ufata Jose Chameleone nk’umuntu uri hasi kuri we.

Jose Chameleone uzagera mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru aherutse kugirwa icyamamare cya mbere muri Uganda

Jose Chameleone uzagera mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru aherutse kugirwa icyamamare cya mbere muri Uganda

Mu minsi ishize kandi umuhanzi Jose Chameleone wagiye avuga kenshi ko ari we wa mbere muri iki gihugu, we aherutse kuvuga ko atakiri umuhanzi wa mbere muri iki gihugu ahubwo ngo yabuze umwanya wakwishyiraho (numberless) bityo ngo abandi bahanzi bo muri iki gihugu babe ari bo bishakamo uwa mbere ariko we bamureke kuko arenze kuba uwa mbere.

REBA VIDEO HANO BEBE COOL AHAMYA KO CHAMELEONE YABAYE UMUKOZI WE

Dore urutonde rw'ibi byamamare bikunzwe muri Uganda n'amanota byagize:

1. Chameleone 28.0%

2. Bobi Wine 23.9%

3. Bebe Cool 22.1%

4. Juliana Kanyomozi 20.7%

5. Judith Babirye 16.6%

6. Wilson Bugembe 10.5%

7. Eddy Kenzo 9.2%

8. Irene Ntale 8.5%

9. Katongole Omutongole 8.2%

10. Mathias Walukaga 8.2%

11. Iryn Namubiru 8.0%

12. Fifi the queen 7.8%

13. Mozey Radio 7.5%

14. Flavia Namulindwa 7.5%

15. Rebecca Jingo 7.3%

16. Weasel 6.1%

17. David Lutalo 5.7%

18. Rema Namakula 5.6%

19. Ronald Mayinja 5.4%

20. Maureen Natume 4.9%

21. Mesearch Ssemakula 4.9%

22. Haruna Mubiru 4.9%

23. Sheeba Kalungi 4.7%

24. Mukunja 4.5%

25. Amoti Omubalagunzi 4.2%

26. King Saha 4.0%

27. Cathrine Kusasira 3.7%

28. Stecia Mayanja 3.3%

29. Fred Ssebata 3.3%

30. Titi Tabel 3.3%

31. Sharitah Mutawe 3.3%

32. Irene Namatovu 3.0%

33 .Dube Sempata 3.0%

34 .Geofrey Lutaaya 3.0%

35 .Dora Namara 3.0%

36 .Tegusulwa Innocent 2.8%

37 .Miriam Ndagire 2.6%

38 .Robina Mweruka 2.6%

39 .Vj Junior 2.4%

40 .Mary Bata 2.3%

41 .Gravity Omutujju 2.1%

42 .Mosha 2.1%

43 .Ragga Dee 2.1%

44 .Frank Gashumba 1.9%

45 .Kapalaga 1.9%

46 .Afande Kelekele 1.9%

47 .Kabaata 1.9%

48 .Kigobero 1.9%

49 .Meddie Nserekeo 1.9%

50 .Desire Luzinda 1.9%

51 .Pastor Serwada 1.7%

52 .Leila Kalanzi 1.7%

53 .Mark Makumbi 1.7%

54 .Cindy 1.7%

55 .Mary Luswata 1.6%

56 .Frank Walusimbi 1.6%

57 .Sophie Nantongo 1.6%

58 .Vicent Segawa 1.6%

59 .Annet Nadujja 1.6%

60 .Pastor Kayanja 1.6%

61 .Golola Moses 1.4%

62 .Peter Mayiga 1.4%

63 .Julie Mutesasila 1.4%

64 .Chris Evans 1.4%

65 .Connie Nalugwa 1.4%

66 .Omulongo Babirye 1.4%

67 .Erias Lukwago 1.4%

68 .Allan Ssewanyana 1.2%

69 .Harriet Kisakye 1.2%

70 .Namntume Justine 1.2%

71 .Senkubuge Siasa 1.2%

72 .Yoweri Kaguta Museveni 1.2%

73 .Navio 1.0%

74 .Denzel Mweyeretsi 1.0%

75 .Fille 1.0%

76 .Kizza Besigye 1.0%

77 .Maro 1.0%

78 .Grace Nakimera 1.0%

79 .Silver Kyagulanyi 1.0%

80 .David Lumansi 1.0%

81 .Sheila Nvanugi 1.0%

82 .Patricko Mujuka 1.0%

83 .Big Eye 1.0%

84 .Kivumbi Najib 1.0%

85 .Anne Kansiime 1.0%

86 .G.N.L Zamba 0.9%

87 .DJ Shiru 0.9%

88 .Leila Kayondo 0.9%

89. Tuff B 0.9%

90. Muhamad Nsereko 0.9%

91. Dr Hilderman 0.9%

92. Betty Nambooze 0.9%

93. Simon Kaggwa Njala 0.9%

94. Ruth Wanyana 0.9%

95. Sirajje Kizito 0.9%

96. Doctor Tee 0.9%

97. Joseph Ngoma 0.9%

98. Stabua Natooro 0.9%

99 Robert Kabushenga 0.9%

100.Douglas Lwanga 0.7%

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • s9 years ago
    mufite iki kibazo ko mutareka ngo tubivuge uko tubyumva mwebwe!!?!
  • 9 years ago
    B





Inyarwanda BACKGROUND