RFL
Kigali

Bebe Cool na Ykee Benda bingingiye Kanye West [Ye] gukorana indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2018 9:06
1


Abanyamuziki bakomeye muri Uganda Bebe Cool ndetse na Ykeee Benda bingingiye umuraperi w’umunyamerika Kanye West [Ye] gukorana indirimbo muri iki gihe ari muri Uganda mu ifatwa ry’amashusho ya alubumu ye yise ‘Yandhi’.



Ejo ku cyumweru Bebe Cool yanditse ku rukuta rwa Facebook ubutumwa bw’inkurikirane asaba Kanye West kwemera bagakorana indirimbo. Yavuze ko ari umunyafurika uzi icyo ashaka kandi ko acishijwe bugufi no kuba Kanye West [Ye] yakwemera bagakorana indirimbo nk’indi ntambwe yo gukangurira urubyiruko rw’Afurika gukomeza gushakisha impinduka mu buzima bwabo.

Bebe Cool yashimye byimazeyo Kanye West [Ye] wahisemo kunononsorera umushinga we wa alubumu muri Afurika by’umwiharimo muri Uganda. Yanashimye kandi Kim Kardashian waherekeje umugabo we. Yakomeje avuga ko atewe ishema n’igihugu cye n’ubwo ari gito ariko ngo kiri mu nzira y’iterambere igana heza, yavuze ko igihugu cy’amavuko cye gifite urusobe rw’ibinyabuzima byinshi birimo abantu, inyamaswa, ahantu heza ho kwitegereza n’aho kwicara ukumva amajwi atandukanye.

Kanye West, Kim Kardashian and their children in Uganda

Kanye West[Ye] ari muri Uganda mu ifatwa ry'amashusho ya alubumu ye

Uyu muhanzi yavuze ko impamvu nyakuri yamuzinduye ari ukumusaba y’uko bakorana indirimbo kuri iyi alubumu ari gutunganya. Yagize ati “Nk’umunyafurika ufite mu mutwe hatekereza neza, reka mbe umuhanzi wa mbere ugusabye gukorana kandi nta bwoba mfite bitewe n’uko ni kenshi urubyiruko rwa Afurika rumenya icyo bashaka ariko bagatinya kugerageza cyangwa ngo batere intambwe. Ariko njye ndabikoze, nizeye ko ibi nkoze bizatera akanyabugabo urubyiruko ko guhangana n’ibyo bahura nabyo byose,”

Bebe Cool yakomeje avuga ko yanyurwa n’uko icyifuzo cye cyakwakirwa neza ariko kandi ngo bidakunze ntiyakwirenganya kuko ibyo yakoze byakwifuzwa n’abahanzi benshi bo muri Afurika. Uyu muhanzi yifurije na none ikaze Kim Kardashian na Kanye West muri Uganda.

ykee

Ubutumwa bwa Ykee Benda

Mu gihe Bebe Cool yakoresheje urukuta rwa Facebook yandikira Kanye West [Ye], umunyamuziki Ykee Bend we yakoresheje urukuta rwa Twitter abwira uyu muhanzi ko nawe afite inyota yo gukorana nawe indirimbo.

Yagize ati “Kanye West[Ye] nanjye ndashaka gukorana indirimbo nawe….Ubwo ari ku cyumweru [ubutumwa yabwanditse ejo hashize] nizeye ko Imana iza kuvugana nawe ndetse n’abo muri kumwe mu kazirikana ubu busabe bwanjye.”

Umuraperi w’umunyamerika Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian barabarizwa muri Uganda. Ugbliz yanditse ko aba bombi bacumbitse muri hoteli y’inyenyeri eshanu aho bari kumwe n’umwana wabo North.

Kanye [Ye] na Kim bageze muri Uganda ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 12/10/2018 bakomereza urugendo rwabo mu icumbi rya ‘Chobe Safari Lodge’ iri muri Parike y’igihugu ‘Murchison Falls National Park’ iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

AMAFOTO:

Kim Kardashian and Kanye West in Uganda

Kim Kardashian and Kanye West in Uganda

Kim Kardashian and Kanye West in Uganda

Kim Kardashian and Kanye West in Uganda

Kim Kardashian and Kanye West in Uganda

Bebe Cool - Kanye West

Bebe Cool yasabye Kanye West[Ye] gukorana indirimbo

Kanye West

Kanye West [Ye] ni umuraperi w'umunyamerika ubifatanya n'ubushabitsi wahiriwe n'urugendo rw'imideli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rugamba5 years ago
    Aba bagande bakabije guhakwa kbs





Inyarwanda BACKGROUND