RFL
Kigali

Museveni yongeye kuba Perezida, Bebe Cool ashobora kugirwa Minisitiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2016 12:39
1


Umuhanzi Bebe Cool uyoboye itsinda ry’abahanzi bari kwamamaza Perezida Yoweli Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, ashobora kubigiriramo amahirwe akabona umwanya w’icyubahiro muri Guverinoma.



Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool ku izina ry’ubuhanzi, kubera uburyo yishimirwa cyane ahantu hose aba yagiye kwamamaza Perezida Museveni, bitewe n’ibihango bye biryohera amatwi y’abanya Uganda ukongeraho n’ubutumwa atambutsa aho avuga ko nta wundi muntu ukwiye kuba Perezida utari Museveni, benshi bari kumuha amahirwe yo kubona intebe y’icyubahiro muri Politiki.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, avuga ko Museveni naramuka atsinze amatora akongera akaba Perezida, umuhanzi Bebe Cool wakunzwe cyane mu ndirimbo “Go Mama”, ashobora kuzaba Minisitiri w’abana n’urubyiruko, cyangwa se akaba Minisitiri w’uburinganire, byakwanga akaba Minisitiri w’ubutaka n’iterambere ry’abaturage.

Umwe mu bantu batangaje ko Bebe Cool ashobora kuzagirwa Minisitiri, yabivuze ashingira ku kuba uyu muhanzi yaratangiye kwamamaza ishyaka NRM rya Perezida Museveni kuva mu munsi wa mbere wa kampanye, akaba atarigeze acika intege cyangwa ngo amutenguhe nk’uko hari abahanzi bamwe na bamwe babikoze. Bebe Cool  ashishikariza urubyiruko gushyigikira Perezida Museveni kuko agamije kuzana amahoro mu gihugu.

Mu minsi ishize muri Uganda hatanzwe ibihembo Hipipo Music Awards ku bahanzi batandukanye bakoze cyane muri 2015, ariko Bebe Cool ntiyigeze abyitabira ahubwo yoherejeyo uwo yise umuhungu we ku mpamvu z’uko we yari kumwe na Perezida Museveni muri kampanye yo kumwamamaza kandi akaba atari kumutererana.

Perezida Museveni hamwe n'abahanzi b'ibyamamare muri Uganda

Kubw’ibyo abafana ba Bebe Cool, abakunzi be n’abanzi be batangarijwe ko badakwiye kuzatungurwa no kubona uyu muhanzi ahawe intebe akaba umwe mu bayobozi bakuru muri Uganda nk’ishimwe yaba ahawe na Musevei Yoweli Kaguta amushimira kuba yaramwamamaje akamushakira amajwi mu rubyiruko.

N’ubwo abahanzi bari kwamamaza Museveni kuri uyu wa 6 Gashyantare 2016 bahawe miliyari n’igice y’amashiringi angana na 500,000,000Frw, Bebe Cool ashobora kubona ikindi gihembo gikomeye akinjira muri Politiki ya Uganda nk’uko benshi bakomeje kugenda babivuga ndetse bagahamya ko uwo mwanya awukwiriye.

Mu gihe Bebe Cool yaba yinjiye muri Politike, yaba akurikiye umuhanzi Jaguar wo muri Kenya, aho mu mwaka ushize, Perezida Uhuru Kenyatta yamushyize mu buyobozi bwa kampanye irwanya ibiyobyabwenge NACADA muri icyo gihugu mu rwego rwo kumushimira.

Umwaka ushize kandi umuraperi Joseph Haule uzwi nka Proffesor Jay wo mu gihugu cya Tanzaniya, yatsindiye umwanya mu Nteko Nshingamategeko ya Tanzaniya kugeza ubu ni umudepite, gusa we yabonye uwo mwanya binyuze mu matora.

Bebe Cool

Bebe Cool mu gitaramo aherutsemo i Kigali cya RIFAW 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutabazi khaled8 years ago
    Mbanje kubashimira ko mutugezaho inkuru nziza zibereye abakiriya babagana,ariko muzajye mugerageza guhina inkuru,kuko inkuru iba ndende ikarambirana bigatuma umuntu ayivaho atarangije cyangwa agasimbagurika arimo asoma,murakoze





Inyarwanda BACKGROUND