RFL
Kigali

Bebe Cool ahamya ko imodoka yishe Dizzy Nuts ari we yari igambiriye guhitana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/11/2017 16:10
0


Umuhanzi Dizzy Nuts yitabye Imana ku cyumweru nyuma y’igitaramo yahuriyemo na Bebe Cool muri Victoria Club ho muri Kireka. Bebe Cool yemeza ko uru rupfu ari we rwari rugambiriye ariko bikarangira ruhitanye mugenzi we.



Dizzy Nuts yapfuye agonzwe n’imodoka yahise yikomereza, Bebe Cool akavuga ko abamwishe ari we bari bagambiriye guhitana ariko bakamwibeshyaho.

Nyakwigendera Dizzy Nuts ngo yaba yarapfuye mu mwanya wa Bebe Cool

Yagize ati “Imodoka ifite umuvuduko mwinshi n’ibirahure byijimye yari iparitse ahateganye n’aho nari naparitse iyanjye, nta matara yacanye byagaragaraga ko ari njye yari igamije guhitana nyuma y’igitaramo ariko byarangiye itwaye umuvandimwe, umubyeyi n’inshuti ya benshi. Yanagonze indi nshuti yanjye Kato Hassan imuvuna akaguru anakomereka mu gahanga ubu ari kwitabwaho.”

Bebe Cool

Dizzy Nuts yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Fire Burn Dem’ afatanyije na Bebe Cool.

SRC: Bigeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND