RFL
Kigali

MU MAFOTO: Irushanwa National street dance rimaze kubera mu ntara 3, uzaryegukana azahembwa miliyoni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2018 10:18
1


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kubera irushanwa ryo kubyina ryiswe National street dance competition, akaba ari ku nshuro ya mbere ribaye mu Rwanda. Kugeza ubu rimaze kubera mu turere dutatu aritwo; Kayonza, Rubavu na Musanze.



Kuri iyi nshuro iri rushanwa National street dance competition (NSDC) rigomba kubera mu ntara zose n'umujyi wa Kigali, kugeza ubu rikaba rimaze kubera mu turere dutatu rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti "Byina uko ushaka ariko wibuka ko ubuzima bwawe buri mu biganza byawe". Muri iri rushanwa, AHF Rwanda ihatangira ubutumwa ku rubyiruko harimo kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA, kurwanya inda zitateguwe no kwisiramuza ku bushake.

Mu Ntara y'Iburasirazuba iri rushanwa ryabereye mu karere ka Kayonza, tariki 13/01/2018, ribera muri salle y'urubyiruko ya Kayonza. F Super Crew yaje kugira amanota 438 muri rusange, YCEG crew igira 251, Shakers igira 109 naho Noble Dance igira amanota 98.5. Ibi byari bisobanuye ko F Super Crew ariyo igomba kuzahagararira Intara y’Uburasirazuba, gusa  si ko byagenze kubera ko iri tsinda ritubahirije rimwe mu mategeko agenga iri rushanwa.

National Dance Competition

YCEG Crew ni bo batsindiye guhagararira intara y'Uburasirazuba

Nk’uko amabwiriza y’iri rushanwa abivuga, avuga ko amatsinda yose arushanwa aba agomba kwiyandikishiriza mu ntara abarizwamo, aho iyi F Super Crew byaje kugaragara ko yari yaturutse mu mujyi wa Kigali ikajya kwiyandikisha nk’itsinda ryo mu ntara y’Uburasirazuba. Iburasirazuba hari hiyandikishije amatsinda 7, ariko hahatana 4 gusa, birangira YCEG crew ari bo begukanye intsinzi baba ari bo bahagararira intara y'Uburasirazuba. 

Irushanwa ryakomereje i Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba tariki 20/01/2018 ribera muri salle ya Vision Jeunesse Nouvelle. I Rubavu haje amatsinda 9, itsinda rimwe basanga ritujuje ibisabwa, hahatana amatsinda 8, birangira Hope Dance Crew ari bo begukakanye umwanya wa mbere n'amanota 84.5% batsindira guhagararira intara y'Uburengerazuba muri iri rushanwa rya National street dance competition. 

National Dance Competition

Hope Dance Crew ni bo bahagarariye intara y'Uburengerazuba

Irushanwa National street dance competition ryakomereje mu Majyaruguru mu karere ka Musanze tariki 21/01/2018 irushanwa ribera muri salle y'urubyiruko y'akarere. Itsinda ryabaye irya mbere ni The Master's Crew n'amanota 74.3% nyuma yo guhiga abandi bose bari bitabiriye iri rushanwa. Ubu The Master's Crew ni bo bahagarariye Intara y'Amajyaruguru. 

Dancers crew

Iri tsinda The Master's Crew ni ryo rihagarariye intara y'Amajyaruguru

Biteganyijwe ko mu ntara y'Amajyepfo iri rushanwa National street dance competition (NSDC) rizabera mu karere ka Huye tariki 28/01/2018 muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB). Mu mujyi wa Kigali rizaba tariki ya 03-04/02/2018. Iri rushanwa rizasozwa tariki ya 17 Gashyantare 2018 mu birori bizabera mu Mujyi wa Rubavu. Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe Murenzi Emmalito umuhuzabikorwa w'iri rushanwa, uzaryegukana ku rwego rw'igihugu, azahembwa miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1,000,000Frw). 

REBA UKO BYARI BIMEZE AHO IRI RUSHANWA RIMAZE KUBERA

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I KAYONZA MU BURASIRAZUBA

I Burasirazuba

Aba basore ni bo bahagarariye Uburasirazuba

National Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance Competition

I Kayonza bishimiye cyane impano nshya mu muziki

National Dance Competition

Miss Kalimpinya atanga ubutumwa ku buzima bw'imyororokere

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I RUBAVU MU BURENGERAZUBA

National Dance Competition

Hope Dance Crew ni bo batsindiye guhagararira intara y'Iburengerazuba

Miss Kalimpinya

Miss Queen Kalimpinya ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa

Queen KalimpinyaQueen KalimpinyaQueen KalimpinyaNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance Competition

Amanota abarushanwa bagize

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I MUSANZE MU MAJYARUGURU

Dancers crew

Iri tsinda The Master's Crew ni ryo ryabaye irya mbere mu Majyaruguru

National Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance Competition

Phionah Mbabazi, Geza Brian na Simon Iyarwema ni bo bari bagize akanama nkemurampaka

National Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance CompetitionNational Dance Competition

Amanota aba mbere babonye

AMAFOTO: David K. Mugaragu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    that's good for young Rwandans and it's so interesting,but am wondering do the judges have skills about those dances?what are criterias based on when giving marks? last I think prizes should be divided into 3 categories:1)500000rwf 2)300000rwf 3)200000rwf so that 3 groups are motivated since they also invested when competing! thnx





Inyarwanda BACKGROUND