Miss Earth yari ibaye ku nshuro ya 18 muri uyu mwaka yasize bamwe mu bakobwa bayitabiriye bataha bijujutira ibyo bahuye nabyo mu irushanwa. Iri rushanwa ryanitabiriwe na Miss Umutoniwase Anastasie wari uhagarariye u Rwanda, gusa iri sanganya ryabaye kuri bagenzi be ryo gusdabwa ruswa y’igitsina ntiryamugezeho.
Irushanwa rya Miss Earth riri muri 4 akomeye y’ubwiza ku isi, ni irushanwa rigamije ahanini gukora ubuvugizi bwo kurengera ibidukikije ku isi. Muri uyu mwaka 2018 iri rushanwa ryegukanywe n’umunya Vietnam Nguyễn Phương Khánh. Nyuma y’uko iri rushanwa risojwe batatu mu bakobwa bari baryitabiriye baravuga ko basabwe ruswa y’igitsina n’umwe mu baterankunga b’iri rushanwa ndetse bakavuga ko batabaje abo bireba ntibabone ubufasha bukwiye.
Abavuga ko bahuye n’iki kibazo ni Jaime VandenBerg wari uhagarariye Canada, Abbey-Anne Gyles-Brown wari uhagarariye Ubwongereza na Emma Mae Sheedy yari uhagarariye Guam. Aba bakobwa bagiye batangaza aya makuru babinyujije kuri Instagram. Bahuriye ku mugabo witwa Amado Cruz, umwe mu baterankunga b’iri rushanwa ufite za resitora nyinshi mu mujyi wa Manila muri Philippines ahabereye irushanwa.
Aba bakobwa bavuga ko batazi uburyo uyu mugabo yabonye nimero zabo za telefoni akajya agerageza kubahamagara no kubabaza ibyumba bya hoteli bararamo. Uretse ibyo kandi, ngo uyu mugabo yabizezaga ko nibemera kugirana nawe imibonano mpuzabitsina azabafasha kwegukana ikamba rya Miss Earth 2018.
Bongeraho kandi ko uyu mugabo yakomezaga abasaba kubyinana nawe igihe bari bagiye gutembera ku bwato kugeza ubwo bamuhunze bakava aho abandi bari bakajya gutegereza mu modoka yari kubatwara ibavana aho. Aba bakobwa bavuga ko bagerageje kuvugana n’abari bashinzwe iri rushanwa bababwira iby’iki kibazo ariko ntibigire icyo bitanga ahubwo bakabaseka.
Umutoniwase Anastasie niwe wahagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2018 ntiyatahana igihembo na kimwe
Twagerageje kuvugisha Umutoniwase Anastasie wahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, atubwira ko icyo azi ari uko Jaime VandenBerg wari uhagarariye Canada we yananiwe kwihanganira uko yari afashwe muri iri rushanwa agahitamo kugenda ritanarangiye.
Anastasie avuga ko we ibi byo gusabwa ruswa y’igitsina nta byamubayeho, gusa ngo ni ibintu biba bishoboka kuko aba baterankunga b’irushanwa baba bari kumwe kenshi n’abakobwa bari guhatana, banafata amafoto yamamaza ibikorwa by’abo baterankunga.
TANGA IGITECYEREZO