RFL
Kigali

Batandatu bazitabira amajonjora ya nyuma muri God Father East Africa bahagarariye u Rwanda bamenyekanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2018 10:04
1


Abategura irushanwa rya Godfather East Africa bamaze gutangaza abanyarwanda batandatu bazitabira ijonjora rya nyuma, icyakora umwe mu basore bazwi hano mu Rwanda wari wagiye kugeragezwa amahirwe ntabwo yahiriwe kuko yahise ava ku rutonde rw’abari guhatana cyane ko iri rushanwa ubu rigeze aho bagomba kujya muri Kenya gukora ijonjora rya nyuma.



Iri rushanwa rya Godfather East Africa bavuga ko ryasimbuye iryahoze ryitwa Big Brother, aho abantu baturutse mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba bahurizwa mu nzu imwe, mu gihe runaka hakazatorwa uwitwaye neza. Iri rushanwa rizahuza abaturutse mu bihugu bine by’Afurika y’Uburasirazuba ari byo: u Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya bose bakazaba ari 16 baba mu nzu imwe.

Muri Mutarama 2018 mu Rwanda habaye injonjora rya mbere maze hatorwa abanyarwanda 10 muri 18 bari baryitabiriye.  Abo ni Sandra Teta, Vanessa Uwase, Sissi Ngamije, Gigi, Phil Peter, Jay Rwanda,Shiny, Carol Duran, Steven Rurangirwa na Sdney. Aba 10 bashyiriweho icyiciro cyo gutora binyuze kuri interineti ari naho havuye 6 bazajya mu ijonjora rya nyuma muri Kenya,  ari bo Sandra Teta, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Vanessa Uwase, Shinny na Gigi.

godfathereastafricaBatandatu bahagarariye u Rwanda muri Godfather East Africa

Aba batandatu bazajya ju ijonjora rya nyuma rizabera muri Kenya kuva kuwa 17 Gashyantare kugera kuwa 03 Werurwe 2018 aho hazafatwa abantu bane bazitabira iri rushanwa rizatangira kuwa 01 Mata 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaneza Justus 6 years ago
    Rwose, philpeter yagomba kuzamo kabisa kuko afite mumutwe hakora neza gusa ntabwo ajya agaragara neza kumafoto mbese ntakeye. Ariko ubwenge ari nabwo tu.





Inyarwanda BACKGROUND