Barbara Teta, umuhanzikazi ukizamuka, ukorera muzika ye mu Budage akomeje kwishimira intambwe ari gutera muri muzika, atumirwa mu bitaramo binyuranye bibera mu gihugu cy’u Budage.
Ku itariki 14 Nzeri 2016, Barbara Teta ukoresha Babo nk’izina ry’ubuhanzi, ni umwe mu bahanzi basusurukije abari bitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubucuruzi n’umuco (Rwanda Business and Culture Day) wabereye mu Mujyi wa Hamburg. Ni umunsi wari witabiriwe n’abanyarwanda baba mu Budage mu bice binyuranye ndetse n’abayobozi bakuru b’umujyi wa Hamburg.
Ku itariki 1 Ukwakira 2016 nabwo Babo azaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bwa Nigeria. Ni umunsi wateguwe n’abakomoka muri Nigeria baba mu Budage no mu nkengero zabwo. Yaba ibi bitaramo byombi, n’ibindi yagiye atumirwamo, Babo avuga ko ari intambwe nziza kuri muzika ye kandi bikaba biri kumutera imbaraga zo gukomeza kongeramo ingufu mu buhanzi bwe.
Ati “Nta muhanzi utakwishimira kwitabira ibitaramo binyuranye kandi bihuriramo abantu baturutse imihanda yose. Uretse kuba umuziki wawe uba uri kumenyekana, unahungukira ubunararibonye. Ndishimye cyane kubera ibi bitaramo, biranyereka ko ahazaza ari heza ninkomeza gushyiramo imbaraga.”
Mu buhanzi bwe, Babo ahamya ko azashimishwa no kugera ku rwego mpuzamahanga, akamenyekanisha u Rwanda kurushaho no kuruhesha ishema abinyujije mu buhanzi.
Babo asusurutsa abitabiriye Rwanda Business and Culture Day yabereye mu Mujyi wa Humburg
Ababyina ibyino gakondo barereka ab' i Mahanga uko nazo ziryohera ijisho
Babo yaboneye umwanya wo kwifotoza n'abakunda umuziki we
Tariki 01 Ukwakira 2016 Babo azaririmba mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Nigeria
Babo yavukiye mu Rwanda ariko ahita ajya kuba mu Budage. Nyina ni Umunyarwandakazi naho se akaba Umudage. Yiga mu mwaka wa karindwi, ugereranyije n’imyigire yo mu rwanda ari nko mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Yatangiye muzika muri Kanama 2015, ahera ku ndirimbo yise ‘That’s My Life’, akurikizaho ‘U Rwa Gasabo’, nyuma aza no gufatanya iyitwa ‘Ich Liebe Dich’ n’itsinda rya Urban Boys. ‘I want you Back’ niyo ndirimbo aheruka gushyira hanze ubwo yari ari mu biruhuko i Kigali mu kwezi gushize.
Reba hano amashusho y’indirimbo ‘I want you back’ ya Babo
TANGA IGITECYEREZO