Nyuma yaho Lick Lick yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Producer Fazzo, ni umwe mu basore batunganya umuziki wakoranye bya hafi na Tuff Gangs ya Bull Dogg, Green P, Fireman na Jay Polly, gusa kuri ubu yemeza ko aba basore bisenyeye iri tsinda ry’amateka, ndetse agashimangira ko Jay Polly arimo avugurura Tuff gangs nshya.
Nyuma yaho Bull Dogg, Green P na Fireman bihurije mu cyo bise Stone church bahuriyemo n'abaraperi Nick Breezy na Young Tone, ndetse Jay Polly nawe akaba aherutse kumvikana mu ndirimbo 'Wiyita iki' yakoranye n’abasore batatu bahoze babarizwa muri Home boyz, baje gutangaza ku mugaragaro ko ari Tuff gangs nshya,ariko Jay Polly yabazwa niba aribyo koko akarya indimi, mu gihe bagenzi be babyamaganiraga kure, Fazzo ahamya neza ko aba Home boyz bamaze kwihuza na Jay Polly, ubu bakaba ari Tuff nshya ndetse ataribo banabisabye Jay Polly ko ahubwo ariwe wagiye kubishakira.
Icya mbere cyo nahamya, abantu bagomba kumenya wenda navuga, ntabwo ari icyahoze ari Home boyz yasabye Jay Polly ngo watubabariye musaza ko ubona abantu bagiye, ukadushyira muri Tuff Gangs, kuko iyi ndirimbo(Wiyita iki), ubundi yari iya Home Boyz gusa, Jay Polly araza aravuga ati nanjye mbonye sujet numva nziza, abasaba y’uko bayikora nyuma abona ko ibyo ari byo byose bafite imbaraga nibwo yabasabaga kuba baba aba Tuff Gangs. Mu by’ukuri ikintu cyabayeho , habayeho gufata Home boyz ikajya muri Tuff gangs – FAZZO
Tuff gangs nshya ubu irahari kandi ntabwo waba muri Stone church ngo ube no muri Tuff gangs
Fazzo ushyigikiye igitekerezo cya Tuff gangs nshya ya Jay Polly afatanije na Khalfan, Romeo na Young T bahoze bagize Home boyz, ndetse kuri ubu akaba arimo abakorera album ya mbere, avuga ko ashyigikiye iki gitekerezo cya Jay Polly kandi bagiye babiganiraho zitandukanye. Mu magambo ye ati:
Ni ukuvuga ngo Jay Polly we ikintu yatekereje , cyane cyane ko twabiganiriyeho, we ntabwo ashaka izina Tuff Gangs, nk’ikintu wubatse mu myaka irindwi(7) ntabwo wagifata ngo ugisenye umunsi umwe, ni muri urwo rwego rero yahisemo abantu bashoboye bafite imbaraga kugirango bongere bakore ya Tuff Gangs kuko abari bayirimo n’ubundi barayivunikiye kugirango ibe Tuff Gangs barahindukira baba aribo bayisenya, nk’ubu ikintu cya mbere, abenshi mu bahoze muri Tuff Gangs urababaza bakavuga ngo ni aba Tuff ngo baracyarimo kandi mu ndirimbo zabo nshya bafite ntabwo bavugamo ngo Tuff Gangs kandi mbere bakiyirimo buri muntu wese niyo yikoranaga ku giti cye yavugagamo Tuff gangs byumvikane rero ko batakiri muri Tuff gangs, ubu Tuff gangs ni nshya.
Akomeza agira ati:
Hariho Tuff Gangs hakabaho na Stone Church, ntabwo waba uri muti Tuff gangs ngo ube uri no muri Stone church. Ni ukuvuga ngo Tuff gangs nshya ubu irahari, bari gukora na album igomba kumurikwa vuba cyane bishoboka nkurikije uko numvaga baganira na Jay Polly. Tuff gangs irahari kandi irakomeje irimo abantu bafite mbaraga cyane.
Iyi Tuff gangs nshya ngo ifite ubushobozi bwo gushimisha abakunzi ba hip hop kurusha iyari isanzwe
Tumubajije uburyo agereranya ingufu z’anba basore bashya binjijwe muri Tuff gangs na Jay Polly, hamwe n’ingufu za bagenzi be bari barayitangiranye, asa nk’utakibara, aha Fazzo yavuze ko icyo aba mbere barusha abashya ari izina gusa naho ubuhanga nabo bakaba bafite imbaraga zikomeye. Ati:
Ifite imbaraga cyane kubera ko umushinga w’indirimbo ya mbere bahereyeho, hari abantu bari kuyumva bakavuga ngo ntiwumva ubundi indirimbo yagakwiye kuba iya Tuff gangs, buriya hari impamvu baba bavuze ibyo bintu, wenda aba biyongereyemo ntabwo bafite izina rimeze nk’irya bariya bari basanzwemo ariko ibintu ni gake gake, bamwe muri bo bari banazwi ahubwo Home boys yari isanzwe izwi yaratangiye gukora, ni uko amazina ntabwo ari amwe, gusa hamwe no gutangira neza, na gahunda ihari yo gukora gahunda imwe, badakoze buri muntu ibye nkuko byari bimaze kuba, ibyo byavuyeho, ubu Tuff gangs ihari ifite imbaraga nyinshi cyane, cyane cyane ko n’ubundi hari bamwe bafashaga aba Tuff bahozemo, babifashishaga kugirango barebe ko bagera ku bintu runaka, ubwo rero ifite amaraso mashya kandi bafite impano ikomeye cyane, irakomeye cyane ku mpande zose ishinze imizi.
UMVA HANO INDIRIMBO WIYITA IKI:
TANGA IGITECYEREZO