RFL
Kigali

Bamwe mu byamamare hano mu Rwanda bavuze uko babonye muzika nyarwanda muri 2017 banagira icyo bavuga kuri 2018–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2018 11:37
0


Umwaka wa 2017 urangiye ni umwaka wabayemo ibintu byinshi binyuranye, benshi mu bahanzi b’ibyamamare bawugiriyemo amahirwe abandi bawuhuriramo n’uruvagusenya, gusa buri wese afite uko yawubonye nuko yiteze 2018 umwaka mushya watangiranye n’ibitaramo binyuranye birimo East Afrcan Party yari ibaye ku ncuro ya cumi.



Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera benshi mu byamamare ba hano mu Rwanda tubabaza uko babonye muzika y’u Rwanda muri 2017 ndetse n'icyo atekereza kuri 2018 umwaka mushya bari binjiyemo. Aha ababajijwe bose bagiye bagaruka ku kuba uyu mwaka waragiye urangwa n’ibintu binyuranye ibyiza n’ibibi nkuko bisanzwe mu buzima busanzwe ariko benshi mu bo twaganiriye bishimiye kuba 2017 isize indirimbo z’abahanzi b’u Rwanda zitangiye gucurangwa ku ma televiziyo mpuzamahanga.

Icyakora abahanzi twabashije kuganira nabo, wasangaga bahigira gukora byinshi birenze ibyo bakoze muri uyu mwaka ushize ariko nanone bakabigira ibanga cyane ko usanga birinda kugira byinshi batangaza bitarakorwa ngo bidafatwa nko kubeshya abantu. Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda harimo; Mike Karangwa umwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro, Might Popo (Umuyobozi w’ishuri rya muzika ku Nyundo), Ziggy 55 umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Platini na TMC bo muri Dream Boys, Jay Polly, Riderman, Bruce Melody, Tizzo wo muri Active n'abandi benshi bagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com.

REBA IKIGANIRO BENSHI MU BYAMAMARE BAHAYE INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND