RFL
Kigali

Bamwe mu byamamare ku rwego rw'isi bazwiho ingeso mbi y’umwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/05/2018 11:02
0


Kuba icyamamare bijyana no gutakaza igice kimwe cy’ubuzima bwawe bwite, dore ko kuvugwaho ibintu bitandukanye by’ubuzima bwite ari intambara ibyamamare birwana buri munsi. Iyo ubona abantu bafite impano ziremereye batambuka ku itapi itukura wibwira ko bahora basa neza nk’uko bagaragara.



Kuba icyamamare ni kimwe ndetse no kuba umuntu ufite imico runaka bikaba ibindi. Isuku ni kimwe mu bintu abantu benshi bitaho ndetse ugasanga umuntu utagira isuku bamuryanira inzara. Ibi si iby’abaciye bugufi gusa ngo kuko hari n’ibyamamare tubona ariko waba uri uwo baziranye bya bugufi ukaba uzi ko ari abanyamwanda bakabije. Ibi nibyo tugiye kugarukaho.

1. Miley Cyrus

Image result for miley cyrus pets

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yatangiye kumenyekana kera ari umwana muto akina mu mafilime ya Disney, iyo yakinnye izwi cyane ni Hannah Montana. Yigiye hejuru yarabiciye biracika mu ndirimbo ze nka Wrecking Ball, The Climb, Adore you n’izindi ariko yamenyekanye kurushaho kubera imyitwarire idasanzwe yo kwambara ubusa no gutinyuka ibintu bidasanzwe byafatwaga na benshi nk’ubushizi bw’isoni. Ikindi Miley Cyrus azwiho ni ugukunda amatungo yo mu rugo arimo imbwa n’ipusi.

 Aya matungo ye rero ngo mu nzu atuyemo aba yataye hirya no hino umwanda wayo, ibiryo byasigajwe, ibikarito byashizemo pizza, ibipapuro byajemo ibintu bitandukanye, ibyo kuriramo bitogejwe hakiyongeraho ko uyu mukobwa akunda kunywa urumogi. Ibi bituma inzu ya Miley Cyrus ikuyinjiramo uhurirana n’umwuka unuka cyane.

2. Christina Aguilera

Image result for christina aguilera hot dog

Uyu mugore w’imyaka 37 nawe yamenyekanye cyane kubera ijwi rye ryuje ubuhanga, nawe ni umwe mu bavugwaho kutagira isuku ihagije. Umwe mu bantu bakoranye nawe bya bugufi yahamije ko Christina Aguilera ahumura nka hotdogs. Ibi byakuruye impaka nyinshi ku buryo abanyamakuru bagiye aho yakuriye, benshi mu bakuranye nabo bemeza ko uyu mugore koko afite umwuka wa hotdogs.

3. Megan Foxx

Image result for Megan Foxx

Ni umukinnyi wa filime w’imyaka 31 wamenyekanye cyane muri Transfromers, Passion Play, Teenage Mutant Ninja Turtles n’izindi. Uyu mugore yiyemerera ko iby’isuku byamwihishe. Yagize ati “Ntibyoroshye kubana nanjye. Imyenda yanjye iba iri ahantu hose nyirekera aho nayikuriyemo, njya nibagirwa gukanda amazi iyo mvuye mu bwiherero. Inshuti ishobora kumbwira iti ‘Megan, usize umwanda mu bwiherero bwanjye ntiwakanda amazi’”

4. Robert Patinson

Image result for Robert Pattinson

Azwi cyane muri filime Twilight nka Edward Cullen, ni umusore w’umwongereza w’imyaka 31. Uyu we ngo ashobora kumara amezi agera kuri 2 atarakaraba mu mutwe ndetse ngo ntajya atunganya aho atuye. Imoamvu y’ibi avuga ari uko kuri we kugira mu mutwe hagaragara neza atari ibintu yitaho, cyo kimwe nko kuba ahantu hafite isuku.

5. Cameron Diaz

Image result for Cameron Diaz

Ni umugore w’imyaka 45, ni umukinnyi wa filime uzwi cyane nko muri The Other Woman, Shrek, Bad Teacher n’izindi nyinshi. Amaze guca agahigo mu kubira ibyuya cyane ku itapi itukura, aho abandi bajya bakoze ibishoboka byose ngo babe basa neza cyane. Uretse ibi kandi, yemeje ko atajya akoresha deodorant (abazungu benshi iyo batayikoresheje baranuka). Kuri ibi yongeraho kuba ngo ajya yambara imyenda iminsi 4 ikurikirana hanyuma agahita ayijugunya.

6. Jessica Simpson

Image result for Jessica Simpson

Ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi n’umunyamideli, afite imyaka 37. Uyu mugore ubwo yari mu kiganiro na Ellen DeGeneres, yavuze ko koza mu kanwa atajya abyitaho cyane ngo kuko amenyo ye aba abona asa neza kandi ngo ntakunda iyo anyerera nta mwanda uriho. Ikindi kandi ngo iyo yumva ashaka kugabanyaho umwanda ashobora gukoresha umwenda agahanagura ku menyo ye.

7. Britney Spears

Image result for Britney Spears

Benshi cyane bazi iri zina, dore ko uyu mugore yabicaka bigacika mu muziki mu myaka ya za 2000. Ubwo yagiranaga ibibazo n’uwahoze ari umurinzi we bakajya mu rubanza, yagaragaje zimwe mu ngeso za Britney biteye inkeke harimo kudakaraba, kutoza mu kanwa ndetse no kwambara ibirenge bya hato na hato no mu gihe ari ahantu hamusaba kwambara inkweto cyangwa amasogisi.

8. Russel Crowe

Image result for Russell Crowe

Azwi muri filime nka Noah, The Mummy, Robin Hood, The Man With Iron Fists n’izindi nyinshi. Uyu nawe ngo afite umwuka utari mwiza ndetse ngo no mu kanwa he ntihameze neza mba ku buryo ubwo bafataga amashusho ya filime Cinderella Man umwe mu bo bakinanaga yavuze ko yumva amaze kurembywa n’uwo mwuka w’uwo mugabo. Si we gusa kuko n’abandi bakinnyi benshi ba filime bamuzi bavuga ko iyo bagiye nk’ahantu mu birori bagerageza kutamwicara hafi bitewe n’impumuro ye itari nziza.

9. Johnny Depp

Image result for Johnny Depp

Ni wa mugabo ukina filime nka Alice Through The Looking Glass, Pirates of The Caribbean n’izindi. Gukaraba kuri uyu mugabo ngo ni ikizami ku buryo hari aho yagombaga gukina asomana na Angelina Jolie ariko agasaba ko bamushakira imiti ituma umuntu atumva umunuko.

10. Brad Pitt na Angelina Jolie

Image result for Brad Pitt na Angelina Jolie

Aba bombi bahoze ari umugore n’umugabo ariko ngo kujya mu rugo rwabo byabaga ari akamaramaza. Ibiryo byandagaye hirya no hino, abana banyanagiza ibintu bitandukanye kwandika ku nkunda hakoreshejwe umuti w’amenyo n’ikaramu n’ibindi byinshi by’akavuyo nibyo byarangaga urugo rwabo. Uretse ibi kandi Brad Pitt yakunze kuvuga ko rimwe na rimwe asiba gukaraba akihanaguza udupapuro duhanagura abana (baby wipes).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND