RFL
Kigali

Bamwe mu bo mu miryango y’abakobwa bavugwaho gufatwa bugwate na R. Kelly batangaje ko abashyira mu iraha bakananirwa kuryivanamo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/07/2017 7:24
0


Hashize iminsi havugwa inkuru z’uko R.Kelly afite abakobwa benshi babana nawe kandi akaba yaragiye ahura nabo mu buryo butandukanye. Aba bakobwa abenshi bivugwa ko yagiye abashukisha kuzabafasha kuba abahanzi bakomeye, bikaza kurangira babana nawe.



Bamwe mu bo mu muryango y’aba bakobwa, bavuga ko mu by’ukuri R.Kelly atigeze afata aba bakobwa bugwate ahubwo ko yabaremeye ubuzima bwuzuye iraha butuma bibagirwa imiryango yabo cyangwa ubuzima bahoranye, bagahitamo kwibera mu buzima bw’iraha, ibirori n’amafaranga hamwe na R.Kelly.

Umwe mu bo mu muryango w’umwe mu bakobwa babana na R.Kelly yatangaje ko uwo mukobwa we atanakunda kuririmba ku buryo wavuga ko aricyo gituma agumana na R.Kelly. Yatangaje ko uwo mukobwa yari afite amahitamo yo kuba yava mu macumbi ya R.Kelly muri Illinois na Georgia ndetse ngo yakundaga kuhava akajya muri gahunda ze zitandukanye zirimo no gusura umuryango we ndetse ngo yazaga adaherekejwe cyangwa hari umucunga.

Image result for R.Kelly

Hari ababyeyi bahangayikishijwe n'uko abana babo biyibagiwe kubera iraha R.Kelly yabajyanyemo

Uwo mukobwa ngo iyo yasuraga umuryango we ntiyajyaga amara igihe kirenze icyumweru, nuko agasubira kwa R.Kelly yashimangiraga ko ari umugabo we. Aha wakwibaza igituma aba bakobwa basubira kwa R.Kelly ariko byaje gutahurwa ko R.Kelly ajyana abakobwa atunze bose kubagurira ibintu bitandukanye bihenze birimo amasakoshi, imyenda n’ibindi, kubatembereza ahantu heza n’ubundi bwoko bw’iraha butuma aba bakobwa bahitamo kugumana nawe aho gusubira mu buzima bwabo no mu miryango yabo.

Ibi ariko ntibigira R.Kelly umwere kuko ngo afite uburyo atekerezaho bwo kurangaza no kwizira ubuzima abakobwa babana nawe. Ikindi uwo muntu wo mu muryango w’umwe muri abo bakobwa yatangaje, ngo ni uko R.Kelly agenzura telefoni z’abo bakobwa. Abakobwa bose babana nawe bahakana iby’uko R.Kelly yaba yarabafashe bugwate gusa umwe mu bakora mu rugo rwa R.Kelly yemeje ko ibyo bakora byose n’ubuzima babamo bugengwa na R.Kelly.

Source:TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND