RFL
Kigali

Bamwe mu banyamakuru babonye Urban Boys itangira kuririmba bakira gute ibivugwa ko yaba igiye gutandukana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2017 15:27
2


Umwuka wo gutandukana kw'itsinda 'Urban Boys' umaze iminsi. N'ubwo aya makuru avugwa, ba nyir'ubwite birinda kugira byinshi babivugaho. Iyi group y'abasore 3 aribo Safi Madiba, Humble Gizo na Nizzo Kabosi irakunzwe haba mu Rwanda no mu karere ndetse iri mu zimase iminsi. Ariko isenyuka ryayo rivugwa ryakirwa gute n'abazi aba bahanzi bakiri i Huye?



Urban Boys yakanyujijeho, ibanza kwigarurira imitima y'abanyehuye ubwo batangiraga umuziki ahagana mu2007...Byatangiye ari Nizzo Kabosi uririmba abarizwa mu itsinda ryarimo abandi basore baza kongeramo Humble G, Safi Niyibikora wigaga i Gitwe aza kubasanga maze bakora itsinda.  Aba bahanzi bamwe badatinya kuvuga ko ariryo tsinda wumvaga buri wese mu barigize afite umwihariko, bakoe indirimbo zitandukanye zabafashije kwigarurira Huye izwi nk'igicumbi cy'abanyabwenge, bakurikizaho ibice hafi ya byose by'igihugu birangira iri tsinda ryimuriye umuziki mu murwa mukuru. Ntibyarangiriye aho kuko basohoye album zitari nke ariko ibi byose bakabifashwamo n'abanyamakuru bakoraga ku maradio atandukanye hano mu gihugu. Nyuma y'imyaka igera kuri icyenda, Urban Boys, ubu abenshi icyo bategereje ni ukumva inkuru mpamo izaturuka muri aba basore ikemeza niba bagiye gutandukana cyangwa niba ibimaze iminsi bivugwa ari ibihuha. Abahwihwisa itandukana ryabo bashingira ku mwuka utari mwiza wagiye ku karubanda ubwo Safi Madiba yakoraga ubukwe ntatumire mugenzi we Nizzo maze uyu akihutira gutangaza kuri social media ko atatumiwe muri ubu bukwe. Indi mpamvu ica amarenga yo gutandukana kwa Urban Boys, ni uko babiri mu bayigize (Safi na Humble G.) baherutse gukora ubukwe kandi bishoboka cyane ko bazajya kuba hanze n'abafasha babo...

Hari abanyamakuru bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Urban Boys binyuze mu bitangazamakuru bakoreraga mu bihe bitandukanye ari nabo twifashishije muri iyi nkuru tubabaza icyo bavuga ku isenyuka ry'iri tsinda risa n'iriri mu marembera.

Ally Soudy kuri ubu uba muri USA asanga Urban Boys kuba bamaranye imyaka 10 n'aho ari igitangaza…

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ally Soudy yatubwiye uburyo yibuka Urban Boys mu bihe byatambutse ubwo yavukaga. Yagize ati “Ndibuka Nizzo hari itsinda yaririmbagamo nyuma baza kwinjizamo Humble G nyuma noneho binjizamo Safi we sinarimuzi namumenye ayigezemo.”

Yabajijwe niba yarigeze atekereza ko ibihe byo gutandukana byavugwa muri Urban Boys, maze Ally Soudy avuga ko yigeze kubitekereza cyane ko abantu barenze umwe bakorana iyo bakorana ikintu umuntu yibaza ko hari igihe bazatandukana kuko n’impanga ziratandukana.

Ally Soudy yakomeje agira ati”ubundi umuntu ushyira mu gaciro iyo abonye abantu barenze umwe bakorana ikintu yibaza ko hari n'igihe cyazagera bagatandukana kuko uko abantu bakura ni nako bagenda babona inyungu zinyuranye si impanga cyane ko n’impanga zitandukana rero imyaka igera ku icumi bamaranye nayo ahubwo ni igitangaza…”

Ally Soudy yatangaje ko ari gake wabona amatsinda y’abaririmbyi amarana icyo gihe aha akaba yifashishije ingero z’andi matsinda nka Obsessions (Uganda) West life, Back street boys, Blue3 n’izindi nyinshi zamamaye ku isi usibye Urban Boys yari izwi cyane mu karere bityo we ngo nyuma y’izi ngero asanga kuba Urban Boys yatandukana nta gishya kirimo (N'ubwo bitaraba).

Ally Soudy abajijwe niba asanga iki ari igihe nyacyo kuri Urban Boys kugira ngo batandukane we yemeza ko ataricyo gihe cyane ko ntawigeze agaragaza inyota yo kwikorana wenyine, we agasanga abafana ba Urban Boys ikiri kubagora ari ukutemera ko abahanzi bafana bakuze bagomba no guhindura imikorere n’ubuzima.

Ally SoudyAlly Soud

Ally Soudy uhamya ko kuba abona iri tsinda rishyira hanze indirimbo nshya ari ikimenyetso cy'uko batigeze batandukana  yagiriye inama Urban Boys agira ati” Urban Boys nkunda kubita abanyamujyi ndabakunda, ikintu nababwira ni ukugumana umurongo batangiye bakumva ko abafana tubakunda barikumwe batitaye ku cyatuma bataba bari kumwe igihe runaka ndibaza ko batagasenye itsinda ahubwo bagahinduye  uburyo bw’imikorere niba ikibazo ari uko umwe yajya gutura muri Amerika undi akajya Canada bityo bakajya bashaka uko bahura bagakorana ikintu gusa ntibakore ikosa ryo gusenya Urban Boys.'

Tidjala Kabendera (RBA) Ntiyemeranya na Ally Soudy we ahamya ko bakabaye barambana cyane ko hari n'andi matsinda amaze igihe akora   

Uyu nawe yatangiye ahamya ko ari itsinda yamenye cyera  abakundira ko yabonaga bafite intego. Agira ati”ku bwanjye rwose igihe si iki kuko hari n’ingero z’andi matsinda amaze igihe akorana kandi nta gihe runaka bihaye ngo bazabe batagikorana.” Tidjala Kabendera avuga ko atigeze atekereza ko ibivugwa ko baba bagiye gutandukana byabaho cyane ko yababonagamo intego agahamya ko hakunze kuvugwa inkuru zo kutumvikana mu bayigize ariko ntatekereze ko uko kutumvikana byageza aho inkuru zivuga ko bagiye gutandukana. Yongeyeho ko aba bahanzi batakabaye batandukana cyane ko bagikeneye umuziki kandi guhuza imbaraga bifasha abantu kurusha imbaraga z’umuntu umwe.

Njye rero inama nabagira, bakora ibishoboka byose byatuma  bakomeza guteza imbere umuziki aho kugira ngo bacikemo ibice cyangwa bahagarike itsinda ryabo cyane ko byanagira ingaruka kuri muzika muri rusange yaba imaze gutakaza imbaraga.”-Tidjala

tkTidjala Kabendera

Uncle Austin (Kiss FM) kimwe na Ally Soudy ahamya ko naho imyaka 10 bamaranye bari abagabo

Aha Uncle Austin yagize ati” Aho biva bikagera ku isi hose, nta tsinda ritaravugwaho gutandukana. Njye mbona ibyo bihe byaratinze kubabaho kuko bafitanye ubuvandimwe budasanzwe, ba Justin Timberlake ba Eminem ba Beyonce bose bari mu matsinda yasenyutse.”

Uncle Austin yakomeje avuga ko unarebye amatsinda aramba ari make cyane ari naho ahera ashimira aba basore kuba bamaze iki gihe cyose bakiri kumwe. Mu kubagira inama Uncle Austin yagize ati “inama nabagira ni uko bakomeza ubuvandimwe bafitanye bakamenya gutandukanya ikibazo umuntu umwe yagirana na mugenzi we cyangwa yagirana n'abandi basigaye ndetse n’akazi. Bakomeze ubuvandimwe ubundi bubahe akazi.”

Uncle AustinUncle Austin.

Mike Karangwa kubwe ngo icyo yasabwa cyose kugira ngo Urban Boys ntitandukane yagitanga…

Mike Karangwa wamamaye cyane kuri radiyo nka Salus, Isango ndetse na Radio 10 hose akaba yaragiye akora ibiganiro by’imyidagaduro yaganiriye na Inyarwanda.Com ku kibazo cy’inkuru ziri gucicikana zivuga ko itsinda rya Urban Boys ryaba rigiye gutandukana.

Aha akaba yatangiye agira ati”Urban Boyz ifatiye runini muzika nyarwanda. Urubyiruko rubigiraho ni rwinshi kandi ni bamwe mu batumye muzika nyarwanda igera henshi muri Afurika bitewe n'ubushake ndetse n'ubunyamwuga bakorana. Buri wese agira iminsi myiza n'iminsi mibi niba kuri uru ubu bari mu bibazo ndabifuriza kubishakira umuti nk'abagabo kuko ibyo bahuye nabyo muri uyu muziki nibyo byari bigoye kurushaho.”

Mike Karangwa uvuga ko ubusanzwe ibi byaterwa n'uko umuntu ari mu minsi y’ibibazo yongeraho ko ibibazo byose bahura nabyo bitagatumye  batandukana ahubwo aho kugwa muri uwo mutego bakiyubatse bagafatanya kuwuvamo bityo  bari bube bakomezanyije  bakaba batsinze igitego gikomeye. Mike Karangwa izina ryamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda yatangaje ko igishoboka cyose yasabwa gukora ngo iri tsinda ntiritandukane yagikora.

mike karangwaMike Karangwa

Aha yagize ati”Hari ibishoboka natanga kugirango umwuka wongere ube mwiza muri Urban Boyz nagikora nishimye n'ubwitange ariko ntitubone Groupe  nka Urban Boys idufatiye runini isenyuka by'amarabira.”

MC Murenzi wamamaye kuri CFM (Contact Fm) asanga bagashatse umuntu ubakunda kandi mukuru akabunga…

MC Nzi (Murenzi) wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru wa Contact FM mu kiganiro twagiranye yatangiye atubwira uko yamenyanye na Urban Boys. Yagize ati”Jyewe uko namenyanye na Urban Boys hashize igihe kinini bose bakiri i Butare baza i Kigali baza kundeba bavuga ko bashaka kumenyekana n’i Kigali uko bari batatu. Ubwo turavugana bose mbabwira ko ngiye kumva indirimbo zabo neza nkabaha n’inama uko babigenza nzumvishe nkunda mo indirimbo yabo yitwaga 'Sindi Indyarya' ndabahamagara ndabibabwira guhera icyo gihe dutangira gukorana nabo banyereka ko bafite ubushake mubyo bakora.”

 Murenzi uhamya ko Urban Boys ari inshuti ze abajijwe uko  yakira  ibivugwa ko yaba igiye gutandukana yatangaje ko biri kumubabaza cyane kuko Urban boys biramutse bibabye (n'ubwo atari byo we yifuza) bagatandukana byakwicira buri wese muri iri itsinda, kuko niyo group mu Rwanda ifite ibintu byinshi by’umwihariko.

Aha Murenzi yagize ati ”Urebye buri muntu wese muri iyi group afite icyo azi undi atazi babihuriza hamwe bikavamo ibintu abafana babo bakunda rero Safi ni umuhanga azi kwandika. Abandi nabo bakagira icyo bazi mu kuririmba ibyo yanditse kandi ndakubwiza ukuri umuntu wese yumvise ngo batandukanye byaba birangiye kuri buri wese muri Urban Boys.“

MC MURENZIMc Murenzi

Murenzi ahamya ko iri tsinda ritakabaye ritandukana cyane ko ari itsinda riziranye kuva cyera bakiri bato bityo inama yabagiriye agira ati” Inama nabagira rero nk’umuntu wabafashishe kandi ubakunda ndetse nk’ishuti ya buri wese muri bo nibicare bashake umuntu ugomba kuba abakunda kandi mukuru bicare bacoce ibibazo byose biri hagati yabo babikemure.

Urban Boys, ivugwa ko yaba iri mu nzira zo gutandukana, kugeza ubu abayigize ntiberura ngo bavuge ko iyi gahunda ihari. HUmble G. umwe mu bayigize, aherutse kubwira Inyarwanda.Com ko ntacyo yavuga ku bavuga itandukana ryabo ndetse avuga ko kuba baherutse gusohora indirimbobise 'I Miss You' ari ikimenyetso cy'uko bakiri kumwe.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'I MISS YOU' URBAN BOYS BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric6 years ago
    Birababaje cyane kubona byaba bibaye ariko ntibitangaje cyane kuko abakurikirana amakuru ya urban boys nubundi nizzo yijyeze kuvamo arasezera burundu atangira gukora kugiti cye ndabyibuka yari yasohoye indirimbo niba ari na paf g ibintu nkibyo nyuma baza kwiyunga kandi uko numvise muyoboke avugako safi na nizzo bakunda gushwana niyo batatandukana ubu simbateze iminsi ariko nubundi bizaba unarebye inzira zubuzima bose banjye bafata niho bijya bishyira kbsa
  • Ngo6 years ago
    Ariko mubagirira impuhwe mu biki? Niba bashaka gutandukana nababwira iki nibatandukane icyo nzi cyo bazicuza. Naho ibyo kubagirira impuhwe byo nta birimo hazaza abandi. Bagumya kuririmba, batandukana jye nta na gito bizampombyaho cyangwa ngo binyungure. So let them do what they want to do, they are mature enough to make decisions.





Inyarwanda BACKGROUND