Mu buzima nta wumenya aho bwira ageze. Umuntu arabyuka agapanga gahunda zose z’umunsi nyamara bamwe umunsi ukarangira batabashije gusoza gahunda bapanze. Dore abahanzi babyutse bapanze kuririmbira abantu ariko ntibibahira ngo basoze ibitaramo ahubwo bakitaba Imana mu gihe babaga bari kuririmbira abantu.
Nk'uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byanditse kuri aba bahanzi baguye ku rubyiniro, abenshi muri bo bazize indwara z’umutima. Muri iyi nkuru, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho abahanzi 10 b'ibyamamare batakarije ubuzima bwabo ku rubyiniro.
1. Miriam Makeba “Mama Africa”
Miriam Makeba yari umuhanzikazi w’icyamamare ku isi yose wakomokaga mu gihugu cya Afurika y’Epfo akaba yari azwi ku kazina ka Mama Africa. Yavutse taliki 4 Werurwe 1932 avukira mu mujyi wa Johannesburg yitaba Imana mu mwaka w’2008 taliki 9 Ugushyingo aguye ku rubyiniro ubwo yaririmbaga mu gihugu cy’u Butaliyani mu gitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kurwanya umutwe w’iterabwoba mu Butaliyani wa Camorra. Ubwo yari amaze kuririmba indirimbo ye Pata Pata, Makeba wamenyekanye cyane nka Mama Africa, yafashwe n’indwara y’umutima ahita yihutishwa kwa muganga ariko ahita yitaba Imana akimara kuhagera.
Miriam Makeba (Mama Afrika)
2. Anthony Burger
Anthony Burger yari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba yari n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika wavutse taliki 5 Kamena 1961 yitaba Imana taliki 22 Gashyantare 2006. Burger yitabye Imana ubwo yari mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyari cyabereye mu bwato. Urupfu rwe rwaje ubwo yafatwaga n’umutima ari gucuranga piano anafasha kuririmba Bill & Gloria Gaither mu ndirimbo yamenyekanye cyane Hear My Song Lord, maze ibiganza bye binanirwa gukora nyuma aza kugwa hasi. Ubutabazi bwo mu bwato bwakoze ibishoboka byose ariko ntiyabashije kurenga aho.
Anthony Burger yakundaga gucuranga piyano cyane no kurya burger
3. Judge Dread
Judge Dread amazina ye nyakuri yari Alexander Minto Hughes, yari umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae wakomokaga mu gihugu cy’u Bwongereza akaba ari we muhanzi wa mbere w’umuzungu wamenyekanye mu gihugu cya Jamaica. Dread Judge yavutse taliki 2 Gicurasi 1945 yitaba Imana taliki 13 Werurwe 1998. Dread Judge yitabye Imana ubwo yari akimara kuva ku rubyiniro mu gitaramo yari yakoreye i Cantebury yitaba Imana azize indwara y’umutima.
Judge Dread yakoraga injyana ya Reggae
4. Leslie Harvey
Harvey yari umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar wakomokaga mu gihugu cya Ecosse akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda rya Stone the Crows yari afatanyije n’umuvandimwe we Alex Harvey bakaba bararirimbaga injyana ya Rock and Roll. Yavutse taliki 13 Nzeli 1944 yitaba Imana taliki 3 Gicurasi 1972 akaba yarishwe n’amashanyarazi ubwo yafataga mikoro (microphone) irimo amashyanyarazi, afite ibyuya mu ntoki taliki 3 Gicurasi 1972, umuriro ukamufata agahita yitaba Imana.
Leslie Harvey
5. Country Dick Montana
Montana yari umuririmbyi w’umunyamerika akaba yaramenyekanye mu itsinda rya The Best Farmers. Yavutse taliki 11 Gicurasi 1955 yitaba Imana taliki 8 Ugushyingo 1995 ubwo bari mu gitaramo n’itsinda rye rya The Best Farmers muri Canada, akaba yaritabye Imana nyuma yo gufatwa n’umutima ubwo bari kuririmba indirimbo yabo yamenyekanye ya The Girl I Almost Married agahita agwa ku rubyiniro.
Country Dick Montana
6. Marg Osburne
Osburne yari umuririmbyikazi w’injyana ya Country mu ndirimbo zihimbaza Imana w’umunyacanada akaba yaravutse taliki 29 Ukuboza 1927 akaza kwitaba Imana taliki 16 Nyakanga 1977. Urupfu rwe rwaje ubwo yari mu gitaramo mu mujyi wa Ontario aza kugwa hasi ubutabazi bumwihutisha kwa muganga ariko nti yabasha kuhagera.
Marg Osburne
7. Lee Morgan
Morgan yari umuririmbyi akaba yari n’umucuranzi wa Trumpet (urumbeti) w’umunyamerika wamenyekanye mu njyana ya Jazz. Yavutse taliki 10 Nyakanga 1938 yitaba Imana taliki 19 Gashyantare 1972 ubwo yari mu gitaramo cyaberaga mu kabyiniro ka Jazz mu mujyi wa New York akaba yararashwe n’uwari umugore we Helen More Morgan. Lee Morgan ntiyahise yitaba Imana ako kanya ariko gutinda kumugeza kwa muganga byatumye ava amaraso menshi ashiramo umwuka ataragezwa kwa muganga.
Lee Morgan yakundaga cyane gucuranga Trumpet
8. Mark Sandman
Sandman yari umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu njyana ya Rock mu itsinda rya Morphine. Yavutse taliki 24 Nzeli 1952 yitaba Imana taliki 3 Nyakanga 1999. Sandman yitabye Imana ubwo we n’itsinda rye bari mu gitaramo mu mujyi wa Palestrina mu Butaliyani ubwo yikubitaga hasi ari ku rubyiniro akaba yarazize umutima.
Mark Sandman kubera uburyo yakundaga gitari byageze aho we yibariza idasanzwe mu giti na bagenzi be bo mu itsinda ababariza ibindi bicurangisho
9. Tiny Tim
Tim yari umuririmbyi w’injyana ya Americana w’umunyamerika akaba yaravutse taliki 12 Mata 1932 yitaba Imana taliki 30 Ugushyingo 1996. Tim yitabye Imana nyuma yo gufatwa n’umutima ari ku rubyiniro mu gitaramo cya Gala Benefit mu kabyiniro k’abagore mu mujyi wa Minneapolis taliki 30 Ugushyingo 1996 ahita yitaba Imana akaba yarazize indwara ya Diabetes n’indwara z’umutima.
Tiny Tim yakundaga cyane gitari ku buryo banamushyingura bayimurambitse mu gituza
10. Mc Daleste
Daleste yari umuraperi w’umunyabrazil wavutse taliki 30 Ukwakira 1992 yitaba Imana taliki 7 Nyakanga 2013. Mc Daleste yitabye Imana nyuma yo kuraswa isasu mu nda ari ku rubyiniro mu mujyi wa Sao Paulo. Mc Daleste akimara kuraswa yahise yihutishwa kwa muganga akaba ari bwo yahise apfa akimara kugezwa kwa muganga ako kanya.
Mc Daleste
Abandi bahanzi baguhe ku rubyiniro:
Dimebag Darrell, Johny ‘Guitar’ Wat, Leonard Warren, Papa Wemba wari n’umunyafurika ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Philippe Wynne, Richard Vesalle, Ty Longley, Bruce Hampton, Simon Barere, Jane Little, Nelson Eddy, Sylvia Syms n'abandi.
TANGA IGITECYEREZO