RFL
Kigali

Bamwe mu ba Islam b’ibyamamare mu Rwanda bageneye ubutumwa abanyarwanda muri iki gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/05/2018 17:14
0


Kuva ku wa 16 Gicurasi 2018 ni bwo mu Rwanda aba Islam batangiye igisibo cya Ramadhan aho abayoboke ba Islam bongera amasengesho bakegera Imana kurushaho bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda. Aba Islam bizera ko igisibo cya Rmadhan ari itegeko Imana yahaye abayemera ibicishije ku ntumwa ya yo Muhamadi.



Ubusanzwe Ramazani (Ramadhan) ni izina ry’ukwezi kwa Cyenda mu rurimi rw’icyarabu, mu Kinyarwanda bita “NzeLi”, ari na kwo kwezi turimo mu mwaka w’1439 kuri kalindari y’Abayisilamu. Itegeko ryo kwigomwa muri uku kwezi kwose, ryatanzwe nyuma y’imyaka ibiri Muhamad ahawe ubutumwa (agizwe Intumwa).

Kimwe n’ahandi henshi ku isi, Abayisilamu bo mu Rwanda bari mu gisibo. Bamwe muri bo ni abahanzi, abanyamakuru bamamaye, abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abandi. Mu kiganiro na Inyarwanda bamwe mu byamamare ba hano mu Rwanda b'aba Islam bagize ubutumwa bagenera abanyarwanda by'umwihariko aba Islam.

Ziggy55

Islam

Ni umunyamakuru wa Tv1 akaba n’umuhanzi. Yagize ati “Ubutumwa natanga ku ba Islam muri uku kwezi kwa Ramadhan ni ukwezi gutagatifu kurimo imigisha myinshi aba Islam tugomba kudapfusha ubusa. Tugerageze gusarura umusaruro urimo turushaho gutinya Imana, turushaho gusenga ndetse no gukora ibindi bikorwa byiza. Tukamenya ko gusiba mu kwezi kwa Ramadhan atari ukwiyiriza gusa  ahubwo bijyana n’ibindi bikorwa bishimisha Imana muri rusange, tugerageza ku buryo uku kwezi kudusigira impinduka kandi nziza kuri twe.

Ziggy55 yakomeje agenera ubutumwa n'abatari abayoboke b'idini ya Islam. Yagize ati” Abatari aba Islam nabo nabaha ubutumwa, kuba tudahuje ukwemera ntibikwiye kudutandukanya, ahubwo bikwiye gutuma turushaho kuzuzanya, kandi twese tukubahana mu myemerere yacu. Abatari aba Islam muri iki gihe bakwiye kurushaho korohera bagenzi babo b'aba Islam kuko uretse kuba badahuje imyemerere ubundi twese turi abavandimwe.”

Davdenko

Islam

Uyu musore wamamaye cyane mu gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi b'abanyarwanda, muri iki gihe nawe yagize ubutumwa agenera abanyarwanda muri rusange. Yagize ati”Igisibo ni umwanya mwiza wo kwegera Allah, ni umwanya mwiza wo kwicuza cyane ko ibyaha tuba twarakoze ibyaha bitandukanye, ni igihe cyiza cyo gusubirana umubano mwiza na Allah kuri wa wundi wawutakaje. Ariko kandi ni igihe cyiza cyo kwerera imbuto nziza bagenzi bawe kabone ko bataba ari aba Islam. Muri make ubutumwa naha abanyarwanda by’umwihariko aba Islam ni uguha agaciro uyu mwanya w’imbonekarimwe kandi bagaharanira kudatuma iki gisibo kibasiga uko cyabasanze.”

Tidjala Kabendera

Islam

Uyu mubyeyi wamamaye cyane kuri Radiyo Rwanda dore ko amaze igihe kinini ayikorera RBA, mu kiganiro Inyarwanda.com yagize ubutumwa agenera abanyarwanda ndetse n'aba Islam muri rusange muri iki gihe. Yagize ati”Uku ni ukwezi kwihariye ku ba Islam, ni ukwezi kw’impuhwe z’Imana ni ukwezi guhambaye mu myemerere yacu n’ubuzima bwacu, ukwezi ko kwitwararika ugahanagura aho wakosheje nk’umuntu ugatakamba ukiyegereza Imana ugasangira n'abababaye ukabegera kurushaho.”

Yakomeje agira ati”Ubutumwa naha aba Islam ni ukwitanga muri uku kwezi cyane kurusha ibintu byose kandi bagaharanira ko uku kwezi kwabasigira byinshi byiza kurushaho , tugaharanira gutinya Imana dukora ibyo yategetse byemewe tukareka ibyo yaziririje bityo ntihazagire uwo uku kwezi kuzasiga uko yari ameze kuko ni igihombo gikomeye. Gutinya Imana no kuyubaha ni bwo bwenge.” Ubutumwa uyu mubyeyi yahaye abanyarwanda muri rusange batari aba Islam ni ukorohera  abasibye bakagerageza kubarinda ibishuko anasaba Imana ko yaborohereza.

Khalfan

Islam

Uyu musore uri mu baraperi bakomeye ndetse akaba n'umwe mu bahatanira irushanwa rya PGGSS8 yagize ubutumwa agenera aba Islam muri iki gihe agira ati”Ubutumwa naha aba Islam icya mbere ni ukwitekerezaho nk’abantu tukava mu by’Isi ahubwo tukareba ibyo Imana idushakaho. Tugasubiza amaso inyuma tukegera Imana tukayisaba imbabazi tugakiranuka. Inama naha aba Islam ni ugusenga cyane rwose tugasengera n’igihugu cyacu.”

Nizzo Kaboss

Islam

Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gihe nta butumwa burebure afite atanga usibye gukangurira aba Islam kwitwararika iki gihe cy’igisibo. Nizzo akaba yagize ati” Iki gihe kingana n’ukwezi ni igihe cyiza cyo kwiyegereza Imana tukayiyambaza ngo itubabarire aho tutitwaye neza mu gihe cyahise ariko nanone tunayisaba imbaraga zo kudushoboza kwitwararika mu gihe kiri imbere, aha nasaba aba Islam kwitwararika muri uku kwezi kwa Ramadhan bakerera igihugu imigisha ndetse imitima yabo bakayerekeza kuri Nyagasani ari nako birinda ibigusha byatuma bakora ikibi by’umwihariko muri iki gihe.”

Tizzo (Active)

Islam

Tizzo umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Active akaba umu Islam, muri uku kwezi kwa Ramadhan yagize ubutumwa agenera abanyarwanda muri rusange. Tizzo yagize ati” Ubutumwa natanga kuba Islam ni ukwiyegereza Imana cyane ko ari igihe tubonye cyo kugira ngo twiyeze dusabe imbabazi haba ku Imana n'abo twakoshereje. Ikindi kandi tuyisabe kuduha imigisha kuri iy'isi. Ikindi tuba tugomba kwibuka ko tubayeho ku buntu bwayo ari yo mpamvu tugomba kuyishimira uko bukeye n'uko bwije ntitukabeho nk'abatayizi. Ndabifuriza igisibo cyiza kuko duhuje ukwemera kandi Allah azumve ubusabe bwacu.” 

Ally Soudy

Ally soudy

Ally Soudy wabaye icyamamare hano mu Rwanda mu gisata cy’imyidagaduro, ariko kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aganira na Inyarwanda.com yagize ati”Muri kino gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan ubutumwa naha abanyarwanda nta bundi, ni inyungu umu Islam akura muri iki gihe cya Ramadhan ari yo yo kwiyegereza Imana no kureba ukuntu yakemura bimwe mu byamuranze bitari byiza mu mezi aba ashize noneho Ramadhan ikagufasha kwiyegereza Imana no kuyisaba imbabazi kugira ngo n'andi mezi azaza nyuma ya Ramadhan azasange waramaze kwera Imbere y’Imana ku buryo byinshi uba warashoboye kwirinda muri uko kwezi Imana ishobora no kugufasha kuba wakomeza kubyirinda kugeza igihe indi Ramadhan izazira.” Yakomeje atanga ubutumwa ku banyarwanda bose. Yagize ati:

Icyo nabwira abandi banyarwanda muri rusange nabo ni uko bareba impamvu aba Islam bakora igisibo nabo bakaba bakwitekerezaho kugira ngo barebe niba bakwegera Imana bakayisaba imbabazi ndetse bakiyeza. Bakegera abaturanyi abavandimwe n'abababaye, no kongera urukundo hagati y'abantu bose kugira ngo babashe no gukorera igihugu banakiragiza Imana. Ikindi nabasaba ni ukubana n'aba Islam muri iki gihe bakababa hafi bakirinda kumva idini ya Islam nk'uko abazungu bayivuga ahubwo bakumva ko iri idini risenga Imana imwe rigamije gusenga Imana no kuyiyegereza. Uku kwezi kwa Ramadhan ko kuza ari akarusho ko kwegera Imana no kurushaho kuyiha umwanya wayo no kurushaho gukundana. 

Gusiba muri Ramadhan ku bayisilamu, ni ukwigomwa ibyo wemerewe (ibyo utabujijwe n’Imana), ukabikora kubera Imana. Muri ibyo wigomwa harimo kurya no kunywa ndetse no kubonana n’uwo mwashakanye, bikaba bikorwa ku manywa ni ukuvuga kuva umuseke utambitse kugeza mu kabwibwi.

Aba Islam bose tubifurije igisibo cyiza cya Ramadhan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND