RFL
Kigali

Bamwe mu ba Djs bakomeye mu Rwanda bagiye guhurira na Diamond ku rubyiniro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2017 12:23
0


Muri iyi myaka uvuze izina Diamond abantu benshi ntibashidikanya kumva igihangange muri muzika cyo muri Tanzania, uyu muhanzi kuri ubu ukunzwe n'abatari bacye mu karere ndetse no muri Afurika afite igitaramo gikomeye agomba gukorera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho azahurira n'abanyarwanda bazaba bacuranga.



Iki gitaramo Diamond agiye gukorera muri Congo ni igitaramo cyiswe ‘Independance day Fastival’ aho kuva tariki 30 Kamena 2017 kugeza  tariki 2 Nyakanga 2017, iki gihe cyose mu mujyi wa Goma ahitwa muri College Mwanga hazaba habera ibitaramo bikomeye ahateganyijwe gucurangira abahanzi bakomeye barimo Diamond na Navy Kenzo.

Usibye abahanzi bakomeye bazataramira i Goma ariko aba Djs bakomeye mu Rwanda nabo batumiwe muri iki gitaramocy'iserukiramuco aho bagomba guzacuranga basusurutsa abazaba bitabiriye iri serukiramuco. Abo ba Djs barimo Dj Ira, Dj Traxxx, Dj Infinity, Dj Bissoso, DJ Makeda, Dj Billy n'abandi benshi bazaba bahahuriye na Diamond kimwe n'ibindi byamamare ku rubyiniro muri iki gitaramo kizabera mu burengerazuba bw'u Rwanda.

diamondIgitaramo Diamond agiye guhuriramo n'aba Djs bakomeye mu Rwanda

Kwinjira muri iri serukiramuco cyangwa festival nkuko bivugwa mu ndimi z’amahanga bizaba ari amadorari atanu (5$) angana hafi n’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda buri munsi ku muntu uzaba ashaka kwitabira iri serukiramuco rizamara iminsi itatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND