RFL
Kigali

Balbine Mutoni wigeze kuba igisonga cya 4 muri Miss Rwanda yiyambitse ubusa ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2017 17:11
35


Mutoni Balbine ni izina ryari rimaze iminsi rutavugwa mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, uyu yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda muri 2015 aho yegukanye umwanya wa kane yagerageza gusubiramo umwaka ukurikiye akabura n'iryo yahoranye, kuri ubu uyu mukobwa yiyambuye ubusa ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga.



Balbine Mutoni waje guhimbwa akazina ka Besigye nyuma yo kwitabira ubugira kabiri irushanwa rya Miss Rwanda aho itangazamakuru ryamukwenaga kutava ku izima mu matora y'ubwiza, ubu yari amaze iminsi atavugwa mu itangazamakuru icyakora kuri iyi nshuro arigarutsemo nyuma yaho yifotoreye ifoto yambaye ubusa buri buri akayishyira ku rukuta rwe rwa Snapchat.

Miss Balbine yabanje kwandika kuri Snapchat ko akumbuye umukunzi we, gusa nyuma y’amasegonda make yahise yisubiraho yandikaho amagambo avuga ko iyi foto yayishyizeho ashaka kureba ingaruka imyitozo ngororamubiri imaze kumugiraho ko ataragamije kuyishyira aho abantu bayibona ndetse yongeraho ko yamucitse.

Miss Balbine

Balbine yiyambitse ubusa ashyira ku mbuga nkoranyambaga

Aha uyu mukobwa wanabaye Miss High School 2014 yahise asaba imbabazi abantu babonye iyi foto ariko bisa n'amatakirangoyi kuko yari yabikoze n'ubundi ahubwo byagaragaraga nko gushaka kuyobya uburari ngo yereke abantu ko ari ibyamugwiririye atabishakaga. Iyi foto yahise ayisiba nkuko yari yabyandikiye abari buyibone abizeza ko agiye kuyisiba. Ikindi n'uko n'amashusho yahise ayasiba.

balbine

Miss Balbine yabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kalinda7 years ago
    mbega inkozi y'ibibi! harya ubundi aba birirwa batesha umwanya abanyarwanda ngo ni za miss ni ibi baba bashaka kugeraho! urarutanze muko!
  • manu7 years ago
    sha iki nikinyoma cyambaye ubusa peeeeeeeeeee uyu si balbune ndakurahiye mwimuharabika kbsa
  • Nkundingabo7 years ago
    Ntumugacire umuntu urubanza ntawakishimira gushyira hanze ubwambure bwe buriya yakoraga iphoto kur snapchat ngo ayohererez nkumukunziwe iramucika ijya public
  • Totti7 years ago
    Inka ya data nibihogo!! Yeeeee! Ariko aho ntimwaba Mwibeshye ra. Ko nziko ntamukobwa ukomoka murwa gasabo wabikora. Sha ndayirebye ngirango ndi kurota njya muri douche koga mumaso ngarutse nsanga nibyo koko!!! Buri wese agira amahitamo mubuzima bwe ubanza uyu mukobwa wacu yabonye aribyo bimubereye binamwubahisha. Koko umwana uzagukomokaho akabona Iyi foto ntazicwa nagahinda. Imana yonyine ifite ububasha kuruta twe abana babantu ikugenderere
  • Rukundo cent 7 years ago
    oya pe ibyo sibikwiye umunyarwanda kazi
  • paul7 years ago
    birakaze nyampinga koko akwiye kwigishwa um ucyo
  • MUT E S I 7 years ago
    BIRATANGAJE CYANE !!!
  • Jean damour7 years ago
    some people think that to be known by di4rent people is to do opposite action in the society, but not true! i don't know well to show your body to unwanted if really makes you known! so,I can't judge you but what you have done is not our culture. think again and respect yourself
  • kalisa7 years ago
    umva mu murek kubaka icyizere biravuna ark guseba nako kany mubarek bajy bivamo ndamushyigikiy nzamuhana avayo kuk yanze kumvira umuco icyo umubwira byiza rero
  • Nduwayo7 years ago
    Ariko mukunda byacitse! Nyirubwite yanditse asaba imbabazi ko iyo photo yayi postinz by mistake!! Yarabisobanuye, kdi mwese kwibeshya ntawe bitabaho ! Mureke gukabya!
  • Arsene 7 years ago
    Erega aba bana ni ibirara. Ni gute umukobwa w'imyaka 20 warezwe yatinyuka kwikuramo imyenda bakamufotora cg akifotora agashyira i foto kuri social media? Buriya abikora kuko kwambara ubusa imbere y'abantu aba yarabimenyereye abifata nk'ikintu gisanzwe. Cyakoze ateye neza rwose. Icyo cyo uzakivuga ntazaba abeshye.
  • parker7 years ago
    mwibeshyera undo mwana nanaho bahuriye
  • 7 years ago
    Erega suwambere waba ubikoze,ahubwo baraduhombeye
  • papy7 years ago
    Ngewe Ndabona Nakibazo Kirimo Nonese Kateye Neza Ikibi Nuko Yabateye Nabi
  • Uzziel Manirareba7 years ago
    Ingengo z'imari zijya mu gikorwa cy'aba miss zipfa ubusa. Ubu se abandi banyarwadandakazi bamwigireho? Njye ntekereza ko yakabaye abera abandi bakobwa ikitegererezo.
  • fulgence7 years ago
    namayobera ndakubwiye ubu nkumuntu wumunyarwanda kazi ntibimubereye asebeje abanyarwandakazi
  • kilop7 years ago
    ako ubundi mubona nyampinga amaziki uretse gutwara amafranga yigihundu bikamuviramo kwiyandarika nahubundi mubona haricyo amariye abanyanda? ahubwo mukwirirwa bigisha abana kwiyandarika ntakinda
  • yves Wiz St7 years ago
    ib nag bikwiy umunyarwanda kaz
  • damascene ntakirutimana7 years ago
    nukuri asebeje umuco nyarwanda pe???? ntamwarimwiza wogukora ibintu bibi nkabiriya?
  • spec7 years ago
    nkundingabo ko ariho umuco utakarira umukunzi waba uyimwoherereza ngobigende cute?ESE umwizera binganiki ko ejo mutazatandukana isi ikakubona?Abubuwe abasore baragatoye pe





Inyarwanda BACKGROUND