RFL
Kigali

Bakiva i Burayi, Urban Boys bose biyemeje kwikundanira n'abakobwa b'abanyamahanga cyangwa baba mu mahanga

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:27/08/2015 15:57
4


Safi Madiba, Nizzo na Humble Jizzo bagize itsinda rya Urban Boys, bakomeje urugamba rwo kwagura imbibi z’umuziki wabo barushaho kwisunga abanyamahanga bifatanya nabo muzi muzika, gusa ni nako bagura imbibi mu rukundo rwabo, kuko ubu bose udakundana n’umunyamahanga akundana n’uba mu mahanga.



Aba basore bose uko ari batatu, babanje gukundana n’abandi bakobwa b’abanyarwandakazi baba mu Rwanda, ariko ubu bose bafashe icyemezo cyo gukundana n’abanyamahanga cyangwa abakobwa baba mu mahanga. Hari amakuru Inyarwanda.com yatangarijwe na bamwe mu bantu bakorana bya hafi n’aba bahanzi muri Super Level, yemeza ko kurebanaho nk’abantu bakorana kandi bahuriye kuri byinshi ndetse no kwirinda guterana amashyari, aribyo byatumye bose ubu bakundana n’abakobwa baba mu mahanga cyangwa b’abanyamahanga.

Kujya mu rukundo kw’aba basore imitima yabo bakayegurira abanyamahanga cyangwa abakobwa baba mu mahanga, byatangiye nyuma gato y’uko bari bavuye i Burayi mu mpera z’umwaka wa 2014, Safi akaba ari we wababimburiye ubwo yatangiraga umubano we na Parfine bari bari kumwe mu bitaramo bakoreye mu Bubiligi no mu Busuwisi.

Urban boys

Urban Boys bakiva i Burayi bahise bambutsa imbibi imitima yabo, bayegurira abanyamahanga cyangwa ababa mu mahanga

Safi Madiba kugeza ubu akundana na Parfine Umutesi, uyu akaba ari umugore usanzwe uba mu Busuwisi aho yabanaga n’umugabo babyaranye abana babiri ariko ubu bakaba baramaze gutandukana. Ni gacye uyu mugore aba ari mu Rwanda kandi iyo ahari aba ari kumwe na Safi. N’ubwo Parfine atajya akunda kwemera ko akundana na Safi, uyu musore we yagiye abigaragaza cyera, ndetse muri Gashyantare yavuze ko uyu mugore abimwemereye bakora ubukwe bakibanira. Uyu ni we mukunzi Safi yongeye kugaragaza ko yiyumvamo, nyuma ya Knowless bahoze bakundana bakaza gutandukana mu mwaka wa 2012.

safi

Humble Jizzo wo muri Urban Boys nawe yahoze akundana n’umukobwa witwa Umurerwa Aimée ndetse byavuzwe kenshi ko babana mu nzu nk’umugabo n’umugore, tariki 25 Nzeri 2014 baza kubyarana umwana w’umuhungu. Icyo gihe, Humble yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo kubyarana na Umurerwa Aimée bakundanaga, urukundo rwabo rugiye kurushaho gushing imizi. Nyamara siko byagenze kuko kugeza ubu Humble akundana n’umunyamerikakazi witwa Amy Blauman, ndetse Humble aherutse gutangaza ko ari mu mishinga yo kurushinga n’uyu mukobwa bakunda no kuba bari kumwe mu Rwanda ariko akaba ajya ananyaruka agasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iwabo.

humble

Nizzo bakunda kwita Kabosi wakunze gukundana n’abakobwa b’ibyamamae batandukanye barimo Anita Pendo na Sacha, nawe ubu akundana n’umukobwa witwa Yvette w’umunyarwandakazi ariko uba mu gihugu cy’u Bushinwa, bakaba babonana rimwe na rimwe iyo uyu mukobwa yaje mu Rwanda mu biruhuko, ndetse no muri iyi minsi baba bari kumwe kenshi bikanavugwa ko babana mu rugo n’ubwo Nizzo we avuga ko umukobwa ajya kurara iwabo.

 nizzo

nizzo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claudine raisa manuel8 years ago
    Good bless you guys
  • Rucyahana8 years ago
    Nizzo niwe wenyine wapfuye, nawe nugufa ariko byibuze yapfuye gukundana n'umwana w'umukobwa muzima. Abandi baranze babaye abahanzi b'abashonji. Safi ibyo yakoze n'ubumayibobo, Humble nawe ibyo yakoze n'ugukurikira amafaranga ku mukecuru. Go to school mwa bahanzi mwe, mufite imyumvire nimitekerereze yo kumusozi!!!
  • Mazina8 years ago
    Nuwa Safi se numukobwa cg ni nyina? Cyakoze umubyeyi wakubyaye azumirwa gusa madiba we.
  • Rockynks8 years ago
    Ndabemer kbs may God be with u mufit couple yambere murwand .





Inyarwanda BACKGROUND