RFL
Kigali

Bahati wo mu itsinda rya Just Family ari mu bitaro -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2018 8:25
1


Bahati wo mu itsinda rya Just Family kuri ubu ari kubarizwa mu bitaro. Mu minsi ishize yagaragaye ari mu bitaro bivugwa ko yari arwaye indwara y'umutima kuri ubu yongeye kujyanwa mu bitaro igitaraganya nyuma yo gukora impanuka yatumye avunika ukuboko ndetse akaba ari kwitabwaho n'abaganga.



Uyu muhanzi yamamaye cyane mu itsinda rya Just Family rimaze iminsi rivugwamo ibibazo dore ko kuri ubu umwe mu bahanzi bariririmbagamo yamaze gusezera kuri bagenzi be. Uretse kuba yarasezeye ariko aba bahanzi bari kotswa igitutu n'uwahoze ari umujyanama wabo Darius Kayumba ubishyuza amafaranga atari macye nyuma yo kwica amasezerano bari bafitanye.

Ibi byose bitaramara ukwezi kumwe Bahati usa naho yari ayoboye abandi mu itsinda kuri ubu ari mu bitaro. Adusobanurira iby'impanuka yakoze Bahati wo muri Just Family yagize ati"Urumva nari ndi kuri moto i Nyamirambo ahazwi nko kuri LP mu masaha y'umugoroba, ni bwo nagiye kubona mbona moto nari ndiho igonganye n'indi moto, kuri ubu ndi mu bitaro i Nyamirambo aho bari kunkurikirana gusa kugeza ubu ikibazo cya mbere mfite ni uko navunitse akaboko."

Iyi mpanuka Bahati wo muri Just Family yavunikiyemo akaboko yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama 2018, kuri ubu akaba akiri mu bitaro byigenga bikorera i Nyamirambo atifuje gutangaza amazina yabyo.

BahatiBahatiBahati wo mu itsinda rya Just Family ari mu bitaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb5 years ago
    nagabanye urgwagwa ,..nahubundi nta 2 azamara





Inyarwanda BACKGROUND