RFL
Kigali

Bahati si umusitari dufite abandi bamurenze, sinamwambura anansabye 1000$ nayamuha-Bishop Rugagi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/11/2017 16:40
5


Nyuma yaho umuhanzi Bahati wo mu itsinda Just Family atangaje ko Bishop Rugagi Innocent yamwambuye amadorali 200, Bishop Rugagi yagize icyo avuga kuri ubu bwambuzi ashinjwa.



Bahati aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko hari umuntu wari umufitiye amadorali 200 y'Amerika,mu kuyamwishyura ayaha Bishop Rugagi ngo azashyikirize Bahati, ariko ngo kugeza uyu munsi ntabwo arahabwa ayo mafaranga ye nyamara ngo hashize imyaka myinshi. Bahati ashinja Bishop Rugagi kumwambura nkana kuko atabuze ayo mafaranga angana n'amadorali 200. Bishop Rugagi ubwo yaganiraga n'abanyamakuru kuri uyu wa 11/11/2017 yasobanuye byinshi kuri iki kibazo. 

Bishop Rugagi yavuze ko atigeze yambura Bahati ahubwo ngo ibyo Bahati yatangaje ni ikinyoma yahimbye kugira ngo atwikire amakosa yakoze ari nayo yatumye ahagarikwa mu itorero Redeemed Gospel church riyoborwa na Bishop Rugagi. Ubwo yasobanuraga iki kibazo, Bishop Rugagi Innocent yavuze ko Bahati yaje gusengera muri Redeemed Gospel church akurikiye umukobwa bakundanaga. Imbarutso yo gushinja Bishop Rugagi ubwambuzi, ngo byatewe nuko Bahati yasabye Bishop Rugagi ko yamusezeranya, undi akabyanga kuko yari yamenye amakuru ko Bahati abana mu nzu n'umukobwa bakundanaga icyo gihe, mu gihe imyizerere yabo (Redeemed Gospel church) itabyemera.

Image result for Bishop Rugagi na bahati inyarwanda

Bahati ubwo yatangaga ubuhamya ko yahoze ajya mu bapfumu

Bishop Rugagi yunzemo ko Bahati yashatse gukoresha izina afite mu muziki mu kumuharabika, gusa ngo ibyo yakoze byose yarishutse kuko bidakuraho amakosa yakoze na cyane ko atigeze asaba imbabazi abakristo. Inyarwanda.com yabajije Bishop Rugagi ku bijyanye no kuba hari amakuru Bahati yatanze anyomoza ubuhamya yatangiye mu rusengero Redeemed Gospel church bw'uko yajyaga mu bapfumu, Bahati akabunyomoza avuga ko atigeze ajya mu bapfumu ahubwo ngo akaba ari ibintu bitabayeho yari yabanje kuganiraho na Bishop Rugagi. Bishop Rugagi yavuze ko atakora iryo kosa, ahubwo Bahati ngo ni we wahimbye ayo makuru kimwe n'ibyo amushinja by'ubwambuzi, ibyo byose ngo abikora mu rwego rwo kwitwikira cyangwa guhisha amakosa ye yo guhagarikwa mu itorero azira kubana n'umukobwa batarakora ubukwe. Bishop Rugagi yagize ati:

Burya hari ikintu umuntu avuga, ukacyumva ugaseka. Reba nka Bahati kuvuga ngo mvuge ko yahindutse kandi atahindutse, hari abamurusha ubusitari bari muri Redeemed Gospel church, bamurusha kwamamara inshuro 100 bicaye muri Redeemed Gospel church, bamwe muri bo ni abaririmbyi, ni abakristo muri Redeemed,ni aba star bafite n'ama dreads, Bahati we ntazo afite. Ese Bahati ni umusitari ?, umusitari wahe se! Bahati yaje muri Redeemed Gospel church akurikiye umukobwa bakundana, uwo mukobwa ni we wabanje kuhasengera, Bahati agera aho ashaka gukora ubukwe, ansaba ko namufasha mu imurikwa rya album ye ndetse namwereka ko indirimbo ze zitameze neza zitumvikana. Araza angisha inama. Ni nanjye wamwitangishirie, amafaranga ayo namwitangishirije nayamuhaye cash angana na 270,000Frw, abantu bose barayabonye. Namenye ko (Bahati n'umukunzi we) hari ukuntu babayeho mu buzima butari ubwa Gikristo,ko babanaga mu nzu ndamuhamagara, ndamuhagarika nti ibi bintu si byo. Bahati twaje kumuhagarika kubera iyo ngeso yo kubana n'uwo mukobwa batarakora ubukwe. Ese Bahati wafasha, ngo ndiye amadorali ye 200,basi iyo avuga ko nariye ibihumbi 30 by'amadorali. Ese ko hari ba Itangishaka, ba Emmy, aba star bamurusha bo muri Redeemed Gospel church, kuki bo batabikoze kandi ari bo ba star. Bahati ibyo yakoze ni ugutwikira icyaha yakoze.Mvugishije ukuri Bahati aje akansaba igihumbi cy'amadorali nakimuha,.. Ibyo yavuze ni inzira yo gushaka kwitwikira ngo abantu batamenya amakosa ye, n'iyo basi avuga ikindi kitari amafaranga, ntaho mpurira nayo pe, ntabwo nahemuka kubera amadorali 200. 

Mu mwaka wa 2013 ni bwo Inyarwanda yanditse inkuru y'itohoza yuko Bahati yabanaga mu nzu n'uwari umukunzi we ariko ubu bakaba baratandukanye.  Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti: Bahati (Just Family) asigaye abana n'umukunzi we mu nzu. Bishop Rugagi avuga ko yanze gusezeranya Bahati n'umukunzi we amuziza iby'iyi mico ye itemewe mu itorero rya Rugagi, ibyo ngo bituma Bahati yiyemeza guhimba inkuru zishinja Rugagi ubwambuzi. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHATI WO MU ITSINDA RYA JUST FAMILY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi6 years ago
    Hhhh bahati weee genda wararaburije ngaho muri gospel muri film ngo yasubiye muri just jamily inama nuko yasubira mwi shuri akiga imyunga dore aracyari umuhungu
  • 6 years ago
    Reba ayo magambo yuzuye ubupagani for a Bishop you're soo arrogant Nothing made sense mubyo yavuzee
  • Jojo6 years ago
    Nubwo ntazi ibya Bahati,ariko rwose nuyu ngo ni Rugaryi ntacyo amurushije,numwirasi mubi,bimwe biri no mumvugo! Apuu
  • Hadassa 6 years ago
    Ariko ibi si ukurangaza abantu da!!! Ubu se haraho bihuriye n Ijambo ry Imana ? Bombi ntibarakizwa. Ntabwo bazi agaciro k UMUSARABA n AMARASO YESU YAWUMENEYEHO N IMPAMVU YAMENETSE. Ntibazi ko Yesu Kristo uwo agiye kugaruka...bari muri za madolari 200....1000...indege ..imodoka...amazu....berure bemeze ko bakorera isi kandi nayo irahemba. Ibi nibyo BUTUMWA BWA RUGAGI INNOCENT???Nashaka azazure abapfuye bose.nta Gakiza afite. Tuzababwirwa n IMBUTO zabo
  • Rukende6 years ago
    Hhhhh Rukende nako Rugagi we nizere ko Noneho ubwirasi n'ubwambuzi buri kugukamukamo?!!! Bakuzirike ahubwo bahamagare n'abatangabuhamya waririye utwabo Ku bu escrot gusa. Gusa Imana ndayitinyee ntishobora kwemera ko ukomeza kwizamura gutyo! Ahubwo nabuze gato rimwe wari kuziahyira hejuru gato igahita ikugira innyo nka Herodi. Hindukira ice bugufi usage imbabazi abo wambuye, abo waririye amafr witwaje izina ry'Imana, nawe Imana ikubabarire naho ubundi umujinya wayo irawugusukaho iryo ni itangiriro.





Inyarwanda BACKGROUND