RFL
Kigali

Bagenzi Bernard aremeza ko Dany Nanone, Young Grace na Ciney ari nk'abana b'impanga bonka ibere rimwe ntawucuze undi-VIDEOS

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/11/2014 19:26
10


Inzu y’umuziki ya Incredible records iyobowe na Bagenzi Bernard iratangaza ko yiyemeje kugeza abahanzi bayo ku rundi rwego ndetse ikerekana itandukaniro hagati yayo n’izindi nzu zifasha abahanzi mu gukora no kumenyekanisha ibikorwa byabo bya muzika.



Ibi ubuyobozi bw’iyi nzu bukaba bwabitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, bashyiriye hanze icya rimwe amashusho y’abahanzi batatu isanzwe ikorana nayo ariyo Ntagukoza isoni ya Dany Nanone, Sweety poupou ya Young Grace na Arabizi ya Ciney.

Dany

                                   Iyi ni ifoto iherekeje amashusho y'indirimbo 'Ntagukoza isoni'

Young Grace

                             Iyi foto iherekeje 'Sweety poupou' ya Young Grace

ciney

                                 Iyi nayo iherekeje 'Arabizi' ya Ciney

Nk’uko Bagenzi Bernard yabidutangarije, muri Incredible records barifuza ko abahanzi bayo bakomeza kugaragaza ibikorwa byisumbuyeho bishobora kwambuka umupaka w’u Rwanda kandi bigakorwa ku bahanzi bose ntawusumbijwe abandi ari nayo mpamvu basohoreye rimwe amashusho y’abahanzi bose babarizwamo ndetse hakaba harimo hanategurwa ibitaramo byo gusangiza abakunzi babo aya mashusho.

Bagenzi

Bagenzi Bernard

Bagenzi Bernard ati “ Mu Rwanda akenshi usanga  hakunze kugaragara gusumbanisha abahanzi mu ma label yandi, Incredible igiye kwerekana itandukaniro kuko twe twiyemeje kugeza abahanzi bacu ku rundi rwego ndetse tukabikora ntawusumbijwe undi. Urugero rwa hafi n’izi ndirimbo z’amashusho twashyize hanze, ikindi kandi tugiye gutegura tour ya Incredible mu minsi micye iri imbere.”

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntagukoza isoni' ya Dany Nanone

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Sweety Poupou' ya Young Grace

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Arabizi' ya Ciney


Tubibutse ko izi ndirimbo zose yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho zakozwe na Bagenzi Bernard.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • unkown9 years ago
    SWEET POUPOU BY YOUNG GRACE I LIKE IT, KEEP IT UP BABY
  • aaaaaa9 years ago
    amafoto meza! abahanze beza! indirimbo nziza! video nziza!iyi lebo rero ni sawa kbsa nurungano ndabona bangana na manager wabo ibintu ni salama
  • patrick Ngabo9 years ago
    iyi lebel ndayikunze uburinganire imbere ureke infinit wagirango ni active gusa naho super level ni melody tubari inyuma basaza
  • kamariza sala nounou9 years ago
    incredible ni sawa kbsa mbega muranyemeje kbsa nkunze cyane sweet poupou ya young grace harimo improvement pee, ndishimye tubari inyuma
  • kamariza sala nounou9 years ago
    incredible ni sawa kbsa mbega muranyemeje kbsa nkunze cyane sweet poupou ya young grace harimo improvement pee, ndishimye tubari inyuma
  • neema9 years ago
    apuculi ubuzima bwanjye ni wowe nabuhariye boo ubujyane chou, wow bravo young grace you made it puchu, all the best
  • 9 years ago
    Young Grace Asigayeyiyemera Pu
  • hehe9 years ago
    Ciney ni we 1 kabisa, kandi anabyina bijyanye , uyu mwana nativumbura azavamo umuhatari
  • Aaaaaa9 years ago
    akazi mwakoze mwese ntikoroshye mukomereze aho nukuri, hhhhh danny nanone itangira aransekeje , ciney nawe yabyinnye neza na image ya young grace irasa neza cyne hariya nihe bakoreye swety anwy courage guys
  • rarissa9 years ago
    wow my swety poupou courage young





Inyarwanda BACKGROUND