RFL
Kigali

Bad Rama yamaganiye kure amakuru avuga ko aryamana n'abahanzikazi afasha muri The Mane -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2018 11:04
2


Mu minsi ishize byakunze guhwihwiswa mu bakurikiranira hafi iby'imyidagaduro hano mu Rwanda ko Bad Rama, umuyobozi mukuru wa The Mane yaba abanza gukundana n'umuhanzikazi mbere y'uko amwinjiza muri iyi nzu ubusanzwe ifasha abahanzi. Icyakora uyu mugabo mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yamaganiye kure iby'aya makuru.



Uyu mugabo washoye amafaranga ye mu muziki yatangaje ko ibi bintu yatangiye kubyumva cyera ubwo yari agifata Marina gusa nta gaciro na gato yigeze abiha cyane ko nubundi biba ari ibihuha adashobora guha umwanya we. uyu mushoramari umaze gushora agatubutse mu muziki yabwiye umunyamakuru ko yaba we cyangwa abahanzikazi afasha bababazwa cyane n'aya makuru y'ibihuha aba akwirakwizwa nyamara nta shingiro afite.

Aha yabajijwe niba mu by'ukuri nta mukobwa n'umwe afasha yigeze akundana nawe byibuza ngo ababivuga babe ariho bakura aya makuru, Bad Rama yagize ati "Byatangiye cyera nzana Queen Cha baravuze ngo Marina agiye hasi cyangwa iki,...rero iyo uwo mukobwa tuba turyamana nari kumuha icyo cyubahiro ko turyamana sinari kumuzaniraho undi."

The ManeThe Mane; Bad Rama, Queen Cha, Marina ndetse na Safi Madiba

Bad Rama yongeyeho ko umukobwa nka Queen Cha wakundanye n'umuhungu imyaka igera kuri itanu bizwi mu gihugu dukwiye kumuha icyo cyubahiro. uyu mugabo abajijwe niba byibuza nta rukundo ajya agirira abahanzikazi afasha, Bad Rama yatangaje ko we kuva cyera yakundanye n'abahanzikazi benshi kandi mu by'ukuri ajya gukora ubucuruzi mu muziki ataribo yahereyeho cyane ko urukundo rwe arutandukanya cyane n'akazi ke.

Bad Rama ni umushoramari w'umunyarwanda umaze iminsi itari myinshi ashoye amafaranga ye mu muziki aha akaba yaratangiye afungura inzu ifasha abahanzi ya The Mane kuri ubu iri kubarizwamo abahanzi nka Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAD RAMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gdg5 years ago
    Hhhhh Urwo rugabo nururaya nawutabizi kbs
  • masho kid promoter5 years ago
    ikipe itsinda iteka ihorana abanzi





Inyarwanda BACKGROUND