RFL
Kigali

Baby Style wiga mu mashuri abanza yashyize hanze indirimbo y’ubukwe yise ‘Mugeni’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2017 22:09
1


Baby Style kuri ubu ufite imyaka 9 y’amavuko ni umwana wagaragaje impano yo kuririmba bituma Se Nzakundimana Claude yiyemeza kumufasha mu muziki we. Kuri ubu uyu mwana ukiga mu mashuri abanza, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Mugeni.



Baby Style ukora umuziki we nyuma y’amasomo ye by'umwihariko mu kiruhuko akaba ari bwo akunze kujya muri studio, kugeza ubu amaze gukora indirimbo ze bwite zigera kuri eshatu. Iyi ndirimbo ye nshya ije ikurikira: Igitego ndetse na Ndashima yakoranye na Se wabo witwa Young Boy.

Baby Style magingo aya yiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza ndetse umuziki akora ngo ntabwo ubangamira amasomo ye dore ko mu ishuri ngo atajya ajya hejuru ya batanu ba mbere nk'uko Se yabitangarije Inyarwanda.com. Kumukorera indirimbo bikaba biba biri mu bihembo aba yamusezeranyije. Muri iyi ndirimbo ye nshya ‘Mugeni’, Baby Style aririmbamo aya magambo:

"Mubareke bajyane barishimiranye, mubareke babane barikundaniye kandi barakwiranye, disi muraberanye. Mugeni ishime unezerwe kuko hari benshi batagize amahirwe nk’ayo. Na we musore usezeye ku busore, intego wihaye uyigezeho ntuzongera kwicwa n’imbeho, ngaho ishimwe unezerwe."

UMVA HANO INDIRIMBO 'MUGENI' YA BABY STYLE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lolou7 years ago
    abagira inkwi Harya ibihiye koko!uwo mubyeyi azaze mwereke akandi kana ko mumuhanda gafite impano Nako agafashe





Inyarwanda BACKGROUND