RFL
Kigali

Baby Style w’imyaka 9 yifatanyije na bagenzi be b’abahanzi mu kuremera umukecuru w’incike ya Jenoside

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/04/2017 19:15
0


Baby Style umwana w’imyaka 9 ukora umuziki cyane cyane avuga ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yifatanyije na bagenzi be mu kuremera umukecuru w’incike ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ni igikorwa bakoze kuwa 11 Mata 2017 aho ku gitekerezo cya Ama G The Black, abahanzi barimo Lil G, Theo Bosebabireba, Baby Style n’abandi, berekeje i Huye mu murenge wa Mbazi mu kagari ka Kabuga baremera umukecuru witwa Mutungirehe Felicite, bamusanira inzu yendaga kumugwira ndetse bamwizeza kuzakomeza kumuba hafi.

Baby Style ni we mwana mu myaka wari kumwe n’aba bahanzi. Uyu mwana ukiga mu mashuri abanza, yatangaje ko akiri umunyeshuri ariko ko mu bushobozi bwe mu izina ry’ubuhanzi azakomeza gukurikirana isanwa ry'iyi nzu kugeza irangiye. Baby Style kuva atangiye umuziki amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo: Igitego, Ndashima yakoranye na Se wabo witwa Young Boy, Mugeni n’izindi.

Babystyle

Baby Style hamwe n'abandi bahanzi mu gikorwa cyo kubakira umukecuru w'incike

Babystyle

Babystyle

Baby Style na bagenzi be bari barimo guha ibiribwa umukecuru biyemeje kubakira

Babystyle

Abana bato bishimiye guhura na Baby Style (uyu mwana uri kumwe na Lil G)

Babystyle

Ama G

Baby Style hamwe na Ama G The Black

Babystyle

Abantu batari bacye bari bafite amatsiko yo kureba Baby Style umwana muto w'umuhanzi

REBA HANO 'NDASHIMA' YA BABY STYLE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND