RFL
Kigali

Baby Style w'imyaka 9 ufatanya umuziki n'ishuri akoresha irihe banga kugira ngo aze mu bambere mu ishuri?

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2017 20:43
2


Baby Style ni umwana ukiri muto ufatanya umuziki n'ishuri, amazina ye asanzwe ni Twahirwa Kelly. Nubwo igihe kinini isanga ari mu muziki, ntabwo bimusubiza inyuma mu ishuri.



Uyu mwana uzwi nka Baby Style mu muziki, amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Ndashima yakoranye na Young Boy,iyi akaba ari yo ndirimbo yatumye yamamara cyane. Izindi ndirimbo ze harimo Igitego na Mugeni ari nayo aheruka gushyira hanze. Baby Style akunze kugaragara yitabiriye ibitaramo binyuranye biba mu mpera z'icyumweru ari hamwe n'abandi bahanzi nyarwanda batandukanye rimwe na rimwe baba barimo n'abafite amazina akomeye mu muziki.

REBA HANO 'NDASHIMA' YA BABY STYLE NA YOUNG BOY

Baby Style yiga mu ishuri rya APPEC-Kimisagara akaba agiye kwimukira mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza. Mu gihembwe gisoza umwaka wa kane w'amashuri abanza wa 2017, Baby Style yabaye uwa gatatu agira amanota 87.6% nkuko Inyarwanda yabitangarijwe na Nzakundimana Claude papa wa Baby Style. Kuva atangiye amashuri abanza ngo ntabwo arajya hejuru ya batanu ba mbere ndetse ngo mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza yabaga uwa mbere. Ibi byose byatuma umuntu yibaza ibanga uyu mwana akoresha kugira ngo atsinde mu ishuri nyarama igihe kinini agaragara mu muziki. 

Baby Style

Baby Style agiye kwimukira mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza

Ibanga Baby Style ngo akoresha nta rindi usibye kwita ku masomo ye, gusabana na bagenzi be bigana mu ishuri n'abandi bose bo mu kigo yigaho ntiyumve ko abarenze bitewe no kuba azwi cyane n'abarimu n'abanyeshuri bose ku ishuri yigaho, ukongeraho no kuba umuziki awukora cyane mu gihe kitari icy'amasomo. Nzakundimana Claude papa wa Baby Style yakomeje adutangariza ko mu kiruhuko ari bwo Baby Style akora cyane ibikorwa by'umuziki nko gukora indirimbo nshya. 

Yunzemo ko amwishyurira indirimbo muri studio nk'igihembo kuko aba yitwaye neza mu ishuri. Aragira ati: "Hari ubwo Baby Style ambwira ati papa ngiye kwiga cyane nimba uwa mbere uzampembe kunkorera indirimbo, bikarangira abigezeho, urumva ko ntabura kumuhemba nkuko mba narabimwemereye". Ubusanzwe ngo Baby Style akunda cyane kwiga ndetse ngo mu gihe cy'amasomo, agira umwalimu umwigisha mu gihe cya nimugoroba, ibyo byose bikaba biri mu bituma atsinda neza mu ishuri. 

Baby Style

Baby Style ngo akunda kwiga cyane umuziki ukaza nyuma

Kuri ubu ngo Baby Style ateganya gukorana indirimbo n'abahanzi banyuranye basanzwe bakorera umuziki hano mu Rwanda. Ikindi ateganya muri iki kiruhuko ni ugukora amashusho y'indirimbo ye Mugeni ndetse agakora n'izindi ndirimbo nshya ze bwite. 

Baby Style

Baby Style muri iki kiruhuko ngo azakorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bazwi

Young Boy

Young Boy, Se wabo wa Baby Style bakunze kuririmbana

REBA HANO 'NDASHIMA' YA BABY STYLE NA YOUNG BOY


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • thimotee skytwo6 years ago
    Nibyokoko umwana mugihe yakozeneza agombaguhembwa bitewe nicyoyaharaniye kandi burya umwana nuwakoze neza agategereza ibihembo ahubwo umwana arakaze azicyashaka baby style agomba kuririmba kuko niyo manoye afite ahubwo ababyeyi be bagomba kumukorera ibyoyifuza muhungu wanjye congulatilation work hard kandi uzabigeraho
  • IRADUKUNDA FIQUE6 years ago
    KOMEREZA AHO KANDI TUKURINYUMA jye ndumufana wawe





Inyarwanda BACKGROUND