Umuhanzi Djuma Albert uzwi nka Babou Tight King yashyize hanze amashusho y’indirimbo " Visa", irimo ubutumwa bukomoza ku basore badashaka kugira icyo bakora bagahora bashakisha ku mbuga nkoranyambaga abakobwa batuye i mahanga babafasha kujya guturayo.
Uyu musore yatangiye abyina mu itsinda rya Snipers Dance Crew. Yanagaragaye akoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye nk’iza King James, “Velo” ya Teta Diana, ''Dutegereje iki'' ya Christopher, ''Sweet Poupou'' ya Young Grace, ''Do it'' y'umuhanzikazi Asinah n’izindi.
Babou washyize hanze indirimbo "Visa" avuga ko afite gahunda nyinshi mu muziki
Babou amaze gukora indirimbo nka ''Ikofi'' yahuriyemo na Bull Dogg, “Dusagambe” yakoranye na TBB, iye yitwa “Lala Salama” ikurikiwe na “Visa” yamaze gushyira hanze. Aganira na INYARWANDA yavuze ko iyi ndirimbo yayikomoye ku rubyiruko rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga rushakisha abakunzi b’i mahanga. Ati « Iyi ndirimbo yavuye ku rubyiruko rwirirwa kuri snap chat, instagram,.. ari byo bakora gusa bategereje aba-diaspora (abakobwa b’i mahanga) ngo babajyane hanze babafashe kubona visa….Birirwa bashaka imicyo, bifotoza, ba posting. »
Uyu musore avuga ko afite indi mishinga muri studio ahuriyemo n’abandi bahanzi n’iye ku giti cye igomba gusohoka hanze mu minsi ya vuba. Yihaye intego yo kuzamura umuziki we ku rwego rw’isi ahereye ku mashusho y’indirimbo akora.
Uyu musore yabanje kubyina mbere yo kwinjira mu muziki
TANGA IGITECYEREZO