RFL
Kigali

Babou na Mutu bahuje imbaraga mu gitaramo cy’ubuntu ‘Electro Acoustic’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/11/2018 9:10
0


Umucuranzi akaba n’umuhanzi Mutunzi Jean Luc uzwi nka Mutu afatanyije na Babou bateguye igitaramo kwinjira ari ubuntu bise “Electro Acoustic Live Concert” kizabera kuri Mamba Club iherereye mu mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 30 Ugushyingo 2018 kuri Mamba Club, kwinjira ni ubuntu. Bombi bavuga ko ari ku nshuro ya mbere bateguye iki gitaramo, bakaba bafite icyizere cy’uko bigenze neza bazakomeza gutegura iki gitaramo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutu yasobanuye mu ncamake iby’umuziki wa ‘acoustic’ yagize ati “Acoustic aba ari umuziki ugizwe n’ibicurangisho bicye akenshi abantu bazi ko uba ugizwe na gitari acoustic gusa ariko na piano ishobora gukora acoustic yonyine. Twebwe ukuntu bizaba bimeze ni ‘electro acoustic’, bizaba ari gitari acoustic na piano ariko ivanzemo n’ibindi bicurangisho bicye,”

Babou yashyize

Babou na Mutu bateguye igitaramo.

Yavuze ko afite iminota nka mirongi itatu((30) ku rubyiniro, Babou nawe agakomerezaho ndetse ngo banafitanye indirimbo bazaririmba harimo n’iyo bakoranye bise ‘African Child”. Mamba Club izakira iki gitaramo iherereye ku Kimihurura.

umuhanzi babou

Umuhanzi Babou.

umuhanzi Mutu

Umuhanzi Mutu.

REBA HANO INDIRIMBO 'AFRICAN CHILD' YA MUTU FT BABOU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND