RFL
Kigali

Babiri bavunikiye mu myiteguro y’irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2018 14:00
0


Umukobwa witwa Narame Betty ndetse n’umusore witwa Shyaka Chris Nelson bagize ikibazo cyimvune mu gihe bitegura isozwa ry’irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda, kuwa 08 Nzeri 2018.



Mu kiganiro na INYARWANDA bombi batangaje ko bari hafi gukira ku buryo umunsi nyir'izina uzagera bameze neza. Narame Betty avuga ko yavunitse ubwo yari muri siporo anyerera ku gatapi, ngo ntiyibuka neza uko byagenze. Ati “Uko byagenze twari turi muri jimu (gym) ndi ku gatapi ndi muri siporo gutya nanjye nashidutse naguye ntabwo nibuka neza ukuntu byagenze nashidutse nageze hasi”

Ngo byashoboka ko umuvuduko wabaye mwinshi ku gatapi yarimo akoreraho siporo (n’ubwo atabyibuka neza) yajya kugabanya agashiduka yaguye hasi. Avuga ko ubwo yari agiye kugabanya aribwo yasubiye inyuma akikubita hasi.

Twaganiriye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize. Yavuze ko yavuye kwa muganga aho kuri ubu asiga imiti ku mvune, ngo ibinini yari yandikiwe yarabimaze. Ati “Kwa mugaga navuyeyo, ubu ng’ubu nsigaho umuti, ibinini narabimaze. Ndi gukira, umunsi uzagera narakize.” Yamwenyuye avuga ko yiteguye guhatana ku munsi wa nyuma, ikirenze kuri ibyo ngo ikamba ni irye.

MISS

Abahungu icumi bahataniye kuba Rudasumbwa 2018

Shyaka Chris w’imyaka 19 y’amavuko ufite nimero imwe mu irushanwa Miss&Mister Rwanda avuga ko yakoze impanuka ya moto ubwo yari avuye mu myitozo n’abandi bahataniye ikamba. Ati “Nakoze impanuka ya moto…Navunitse mu ivi ry’ibumoso urumva moto yantuye hasi mbanza ukuguru hasi bwa buryo bwo kwirinda…”

Yavuze ko yavunitse kuwa 25 Kanama 2018, abaganga bamukoreye massage bamuha n’imiti yo gusigaho. Kuri ubu ari gukorana imyitozo n’abandi ariko idakomeye. Uyu musore avuga ko icyizere ari cyose kuko bamaze kumukuraho bande.

Muhayimana Clarisse Umuyobozi wungirije w’irushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda yabwiye INYARWANDA ko basanzwe bafite ubwishingizi bwa kompanyi yabo kuburyo byaboroheye guhita bavuza aba bana. Yavuze ko bafite icyizere cy’uko aba bana bazakomeza irushanwa kuko ngo hari icyizere bahabwa na muganga ubakurikirana.

Ati “Hari icyizere cy’uko bazakomeza. Barivuza bagataha.Turabasura kenshi tubona barimo bagenda boroherwa, kubyina ikinyarwanda barimo barabishobora ariko kubera ko harimo abatabasha kuba bakwambara inkweto ndende bikabagora kuba bakora imyitozo.”

Miss&Mister Elegancy Rwanda rizasozwa kuwa 08 Nzeri 2018 mu birori bizabereye kuri Marriot Hotel mu mujyi wa Kigali. Ni ibirori bizanasusurutswa n’umunyamuziki Rugamba Yverry.

MISTER

Abakobwa icumi bahataniye ikamba

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BETTY NDETSE NA CHRIS BAVUNITSE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND