RFL
Kigali

BABANYE BATE! Twageze kwa Ama G The Black tuganira n’abaturanyi be batubwira uko bamufata-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2018 9:10
0


Hakizimana Amani [Ama-G The Black] abaturanyi be bavuga ko bamwisanzuraho. Ngo arabatara, yitabira ibirori bamutumiramo,.. ikirenze kuri ibyo ngo abagurira agacupa bituma bamufata nk’umuturanyi kurusha kumurebera mu indorerwamu y’umusitari.



Amaze imyaka irenga icyenda ahanganiye kwimenyekanisha mu ruhando rw’abaraperi. Afite alubumu zigera kuri ebyiri. Ari mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda ndetse yegukanye amashimwe atandukanye anahatana mu marushanwa afite izina rikomeye.

Image result for Ama G amakuru inyarwanda

Ama G The Black ari mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda

Yakoze indirimbo nyinshi zanyuze benshi mu myaka amaze muri iki cyibuga cy’umuziki cyidahira benshi. Yatangiye kumvikana mu mitwe y’Abanyarwanda anahangwa amaso na benshi binyuze mu ndirimbo yise ‘Uruhinja’ yatumbagije izina rye. Umuziki awufatanya no gukanika ibyuma bikonjesha (frigo) yasaruyemo amafaranga yo gukomeza gukora ibihangano n’ayo yakoresheje mu kubaka inzu ye bwite atuyemo ubu.

INYARWANDA yagendereye aho Ama G The Black atuye. Yitaruye abahanzi bagenzi be (benshi batuye i Nyamirambo). Atuye mu kagari ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yabaye kimenyabose, abaturanyi be barakurangira neza kugeza ugeze ku icumbi ry’uyu muraperi uherutse kwibaruka.

Uyu muraperi yitegeye umusoza wa Masaka n’igishanga cyirombereje kugeza ku kiraro gitandukanya akarere ka Kicukiro n’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Utereye amaso kuri uyu musozi, ubona ibikorwa by’iterambere nk’Uruganda rw’Inyange ndetse n’ahari kubakwa icyicaro cya Magerwa.

ama G The Black

Kwa Ama- G The Black.....

Muri karitsiye atuyemo, Ama G The Black acyikijwe n’ibiti by’ishyamba n’ibihuru biri mu gisambu. Aturanye n’utubari turenze tubiri. Aho atuye hari inyubako nyinshi zikiri kuzamurwa. Utuyira duhuza abaturanyi ni ibitaka nko muri metero ijana zirenga ni ho ubona kaburimbo, ujya i Remera cyangwa se ugana i Kabuga.

Uvuye i Remera, ufata umuhanda wo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ugaca ku Gasaraba, mu Kajagari, Ingoro Ndangamurage y’ahazwi nko kwa Habyarimana, Nyarugunga, Feri ya nyuma ni ku mudugudu w’abademobe. Iyo ugeze aha, ufata urugendo rwa metero zirenga ijana kugira ngo ugere kwa Ama G The Black mu rugo.

Mbere yo kugera aho Ama G The Black atuye, abaturanyi be bakubwira ko atari umusitari nk’uko benshi babizi, ngo yababereye nk’umuvandimwe kuko yicisha bugufi muri byose. Ibi ngo yabikoze kuva abaye umuturanyi wabo kugeza n’ubu.

Uwitwa Claude twahinduriye imyirondoro ye kubera impamvu z’umutekano we yibuka neza ko Ama G The Black yageze i Kanombe muri 2011. Yavuze ko uyu muraperi yimukiye mu nzu ye ituzuye neza ariko ngo uko iminsi yicumaga ni nako yagiye akomeza kuyubaka anayivugurura kugeza ubu.

Abandi ariko bafata Ama G The Black nk’umusitari kuko aboneka gacye cyane mu ngo z’abaturanyi. Umwe mu baturanyi twaganiriye yagize ati “Impamvu aboneka gacye cyane mu ngo z’abaturanyi. Ubundi kenshi na kenshi aba agenda agakora ibye bijyanye n’akazi ke urumva tumufata nk’umusitari.”

Yavuze ko Ama G The Black n’ubwo ari umusitari uzwi ariko kandi ngo ni umuturanyi mwiza wo gutakira mu gihe runaka. Yagize ati “Eeeeh  nta kibazo cye rwose. Iyo umubwiye igitekerezo aracyakira. Iyo ubashije kuganira nawe arakwakira…Nta kibazo kindi afite, ni umuntu mwiza nta kibazo. Ni umuturage utuye dufata nk’umusitari wahageze ukorana n’abantu, wiyambaza akagutabara. Nta kibazo cye!.”

the black

Abaturanyi be bazi neza aho uyu muhanzi atuye

Umusaza twasanze mu kabari kari muri metero nke hafi n'aho Ama G The Black atuye, yatubwiye ko uyu muhanzi bamwibonamo kuko ngo ni kenshi anyura ku kabari akabagurira agacupa, ibintu bituma batamufata nk’umusitari gusa ahubwo nk’umuturanyi. Ati “Ndamuzi. Ajya akunda guca aha kenshi. Rimwe na rimwe ajya anyuzamo akatugurira agacupa.”

Ama- G The Black, mu muziki, yinjiranye umuriri n’ijwi ryihariye bigeze ku ndirimbo "Care" abakobwa bamushinja kubibasira, we akavuga ko ari ‘ukuri kuryana mu gutwi’ , yakoze kandi “Ibyabana”, “Mana yanjye” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Ikotomoni” kugeza ku ndirimbo “Umuntu” itaravuzweho rumwe, yumvikanamo ubusobanuro bw’ububi bw’umuntu. Abayumvise bafite icyo basigaranye bashingiye ku byo bazi ‘ku muntu’.

Uyu muhanzi ari ku rutonde rw’abahanzi bafite ingo i Kanombe mu karere ka Kicukiro. Anagaruka kandi ku rutonde rw’Abahanzi Nyarwanda babana byemewe n’amategeko n’abafasha babo. Mu ndirimbo ye ‘Nyabarongo’ yakoranye na Safi hari aho aririmba agira ati “Njye Kigali nzayisaziramo nk’umugati cyangwa Imbabura”. Ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo rero ari kubishyira mu bikorwa dore ko yamaze kubaka inzu ye muri Kigali. Ni mu gihe yageze muri Kigali mu mwaka wa 2011.

AMAFOTO:

abaturanyi be

Aha ni hafi n'ibitaro bya Gasirikare biherereye i Kanombe. Uyu muhanda urawukomeza iyo ujya kwa Ama G

hafi

Uwo muhanda ukata ibumoso uba ujya kwa Habyaramina, ntabwo ariwo unyuramo, ahubwo ukomeza imbere nka metero zirenga magana atatu kugira ngo ugere kwa Ama-G The Black

umuhanda w'igitaka ujya kwa

Umuhanda w'igitaka ujya kwa Ama-G The Black

akayira kajya

ibiti

Ibiti biri mu gisambu cyiri imbere y'urugo rwa Ama-G The Black

ku irembo

Ku irembo kwa Ama-G The Black

hari ibikorwa

Imihanda iri gukorwa muri uyu mudugudu utuwemo na Ama-G The Black

REBA HANO AMASHUSHO AGARAGAZA AHO AMA-G THE BLACK ATUYE

AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL

VIDEO: NIYONKURU ERIC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND