Muri Werurwe 2017 ni bwo inkuru yashyushye cyane hano mu Rwanda y’abakobwa babiri Ferrand Ndayisaba na Becky Mucyo bari bemeranyije kubana n'ubwo bose bari bahuje igitsina. Aba bakobwa b'abatinganyi baravuzwe cyane mu itangazamakuru ndetse bo bagahamya ko ibivugwa byose bitazabaca intege cyane ko biyemeje kubana.
Nyuma y’igihe bivugwa ko ndetse batangiye kubana nubwo bari batarakora ubukwe aba bakobwa byaje gutahurwa ko bamaze igihe baratandukanye ndetse umwe muri bo abitangariza ku mugaragaro ko batakiri kumwe. Ibi byatangajwe na Ferrand Ndayisaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aha akaba yasubizaga ibibazo yagendaga abazwa n’abamukurikira.
Aha umuntu umwe yaje abaza Ferrand Ndayisaba niba koko yaba agikundana na Becky Mucyo bari baremeranyije kubana, uyu mukobwa utashidikanyije yahise ahakana ahamya ko batagikundana, abandi baje bagerageza kubaza uyu mukobwa icyo yaba yarapfuye na mugenzi we ariko ababera ibamba yanga kugitangaza. Undi muntu umukurikira yaje kubaza uyu mukobwa niba ateganya kongera gukundana nawe amubwira ko bishoboka ariko atarabimenya.
Bari bariyemeje kubana
Aba bombi batandukanye nyuma yuko bari barambikanye impeta bemeranya kubana nyuma y’umwaka bari mu rukundo mbere yuko bambikana impeta bakemeranya kubana muri Werurwe 2017 ndetse bakaba bari baratangarije Inyarwanda.com ko bari mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwabo.icyakora abari bategereje ubukwe bw’aba bombi amaso yaheze mu kirere cyane ko hari hashize igihe kirenga umwaka nta kanunu k’ubukwe bwabo.
Aba bakobwa bari basigaye babana mu nzi imwe ikindi kigaragaza ko bamaze gutandukana ni uko ku mbuga nkoranyambaga aho bari barakwirakwije amafoto bari kumwe basomana cyangwa babwirana amagambo y’urukundo kuri ubu bamaze kuyasiba ntanumwe ugitunze amafoto y’undi. Icyakora gutandukana kw’aba bombi byabaye ibanga ku buryo bitigeze bimenyekana cyane cyangwa ngo bijye no mu itangazamakuru. Twifuje kuvugisha impande zombi ngo tunamenye igihe batandukaniye ariko ntibyadukundira kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bari banze kwitaba telefone zabo zigendanwa.
Becky na Ferrand batandukanye nyuma y'igihe bamaze bakundana
Babaga babwirana amagambo y'urukundo umunsi ku wundi ku mbuga nkoranyambaga ariko ubu bamaze kubisiba
Bari bamaze kumenyekana kuko basomanaga bakanabishyira ku mugaragaro
Kugeza ubwo tumenye iyi nkuru imyaka ibiri yari yirenze bakundana
Aba bakobwa bamaze gutandukana ubu ntibagikundana
TANGA IGITECYEREZO