RFL
Kigali

Ba bakobwa b'abatinganyi bari baremeranyijwe kubana hano mu Rwanda baratandukanye ubukwe nabwo burapfuba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2018 10:21
10


Muri Werurwe 2017 ni bwo inkuru yashyushye cyane hano mu Rwanda y’abakobwa babiri Ferrand Ndayisaba na Becky Mucyo bari bemeranyije kubana n'ubwo bose bari bahuje igitsina. Aba bakobwa b'abatinganyi baravuzwe cyane mu itangazamakuru ndetse bo bagahamya ko ibivugwa byose bitazabaca intege cyane ko biyemeje kubana.



Nyuma y’igihe bivugwa ko ndetse batangiye kubana nubwo bari batarakora ubukwe aba bakobwa byaje gutahurwa ko bamaze igihe baratandukanye ndetse umwe muri bo abitangariza ku mugaragaro ko batakiri kumwe. Ibi byatangajwe na Ferrand Ndayisaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aha akaba yasubizaga ibibazo yagendaga abazwa n’abamukurikira.

Aha umuntu umwe yaje abaza Ferrand Ndayisaba niba koko yaba agikundana na Becky Mucyo bari baremeranyije kubana, uyu mukobwa utashidikanyije yahise ahakana ahamya ko batagikundana, abandi baje bagerageza kubaza uyu mukobwa icyo yaba yarapfuye na mugenzi we ariko ababera ibamba yanga kugitangaza. Undi muntu umukurikira yaje kubaza uyu mukobwa niba ateganya kongera gukundana nawe amubwira ko bishoboka ariko atarabimenya.

becky

Bari bariyemeje kubana

Aba bombi batandukanye nyuma yuko bari barambikanye impeta bemeranya kubana  nyuma y’umwaka bari mu rukundo mbere yuko bambikana impeta bakemeranya kubana muri Werurwe 2017 ndetse bakaba bari baratangarije Inyarwanda.com ko bari mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwabo.icyakora abari bategereje ubukwe bw’aba bombi amaso yaheze mu kirere cyane ko hari hashize igihe kirenga umwaka nta kanunu k’ubukwe bwabo.

Aba bakobwa bari basigaye babana mu nzi imwe ikindi kigaragaza ko bamaze gutandukana ni uko ku mbuga nkoranyambaga aho bari barakwirakwije amafoto bari kumwe basomana cyangwa babwirana amagambo y’urukundo kuri ubu bamaze kuyasiba ntanumwe ugitunze amafoto y’undi. Icyakora gutandukana kw’aba bombi  byabaye ibanga ku buryo bitigeze bimenyekana cyane cyangwa ngo bijye no mu itangazamakuru. Twifuje kuvugisha impande zombi ngo tunamenye igihe batandukaniye ariko ntibyadukundira kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bari banze kwitaba telefone zabo zigendanwa.

becky

Becky na Ferrand batandukanye nyuma y'igihe bamaze bakundana

forrand

Babaga babwirana amagambo y'urukundo umunsi ku wundi ku mbuga nkoranyambaga ariko ubu bamaze kubisiba

becky

Bari bamaze kumenyekana kuko basomanaga bakanabishyira ku mugaragaro 

becky

Kugeza ubwo tumenye iyi nkuru imyaka ibiri yari yirenze bakundana

FerrandFerrandAba bakobwa bamaze gutandukana ubu ntibagikundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ubwo ejo muzumva ngo yishakiye undi bahuje!inkuru izakomeza paka kubaka izina.com
  • Mahoro5 years ago
    Ahwiiiii Imana ishimwe . Uriya murundikazi yari yadushukiye umwana . Becky rwose wabonaga bitamurimo asa nufite ikindi abikurikiyemo . Becky kalibu mwana wurwanda uve munnyo zuwo murundikazi
  • bonny 5 years ago
    Bacyanye inyuma nabo se? Hahaha hahahahahahahahah ariko isi irikoreye pe hahahahahahahahahahahahaahahahahahahahahahahahahahahahahaahahahahahahahahahahahaha
  • titi5 years ago
    Umwanda gusa
  • Mimi5 years ago
    Wapi barabeshya barakundana cyane ( bintera iseseme) ntibateze no gutandukana ahubwo baragirango ibisebo cyo guswezanya intoki kibagirane . Ariko barakundana .
  • Rwema5 years ago
    Bakobwa beza, nimutsinde Satani kuko ibihembo bye ari urupfu
  • UWIKUNDAWIYIZI5 years ago
    Dear Mimi, nk'ubu koko amagambo uba wanditse hano uba wabanje kuyatekerezaho n'ahantu uyanditse? ese bijye bifatwa nko guhangana munakoresha imvugo mbi itameshe? Umuco wagiye he koko!! kwiyubaha se byo?? Uwiteka arihangana!! harya ngo aba bana kuko BASAMBANA bitandukanye nuko WOWE USAMBANA niyo mpamvu wakikora ku gahanga izuba riva ugakoronga ? no way! kwiba ni ukwiba wakiba ifi cg ifirimbi uba wibye! ..anyway,wiyubahe wubahe na IGIHE!
  • Yvette5 years ago
    Abakozi basatani gusa, mubura kugarukira yesu, bitabaye ibyo kurimbuka kurabategereje, mukomeze mukorere satani namwe muzababaza iteka
  • Moon5 years ago
    Dear Mimi, nk'ubu koko amagambo uba wanditse hano uba wabanje kuyatekerezaho n'ahantu uyanditse? ese bijye bifatwa nko guhangana munakoresha imvugo mbi itameshe? Umuco wagiye he koko!! kwiyubaha se byo?? Uwiteka arihangana!! harya ngo aba bana kuko BASAMBANA bitandukanye nuko WOWE USAMBANA niyo mpamvu wakikora ku gahanga izuba riva ugakoronga ? no way! kwiba ni ukwiba wakiba ifi cg ifirimbi uba wibye! ..anyway,wiyubahe wubahe na IGIHE!
  • mutabazi Joseph5 years ago
    Ahah isi irashaje inkweto irajegera kbx isigaye inyerera hmmmm bakora amahano but ntibivuze k muguhugura tugomb kuvuga nabi ahubw tugire ubwenge mubyo dukora nomubyo muvuga





Inyarwanda BACKGROUND