RFL
Kigali

AY yavuze ku byo yabonye mu cyumba umugore we w’umunyarwandakazi yibarukiyemo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2018 19:07
2


Umuraperi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka AY muri Tanzaniya, yatangaje ko kwinjira mu cyumba umugore we w’Umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] yibarukiyemo byatumye arushaho gukomeza kubaha ababyeyi.



AY avuga yabajije abaganga impamvu bamusabye kwinjira kugira ngo abone umukunzi we inzira igoranye anyuramo ngo abashe kuzana umwana ku isi. Mu kiganiro na Ayo TV, AY Yavuze ko ubwo yinjiraga mu cyumba umugore we yabyariyemo yabonye ko yari hagati y’urupfu n’ubuzima, yiyemeza gukomeza kubaha ababyeyi. Yagize ati:

Kwinjira mu cyumba umugore abyariramo si imikino kuko ubona umugore wawe ari hagati y’urupfu n’ubuzima. Nahakuye isomo ryo kubaha cyane ababyeyi. Si ukuvuga ko mbere ntubahaga abagore ariko ubu byarushijeho cyane, umuntu wese wabyaye akwiye icyubahiro cyinshi.

Uyu muhanzi kandi yabajijwe ni igituma adakunze gushyira amafoto y’umugore n’umwana we ku mbuga nkoranyambaga. Ati:

Ubuzima bwo gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga ni ukwikururira ibibazo gusa. Njye n’umugore wanjye twabyumvikanyeho ko atari ngombwa kwerekena buri kintu ku mbuga nkoranyambaga. Bibaye rimwe na rimwe nta kibazo. Ese ubundi ko mubona buri munsi bivuze iki?

AY yavuze ko kwinjira aho umugore we yabyaririga byatumye arushaho kubaha ababyeyi.

Mu Ukuboza 2016 ni bwo AY wavutse kuya 5 Nyakanga 1981 yahishuye ko yasaye mu nyanja y’urukundo rw’umunyarwandakazi Remy. Yabitangaje binyuze mu butumwa yoherereje uyu mukobwa wizihizaga isabukuru y’amavuko. Ni ibanga yahishuye nyuma y’imyaka umunani bombi bakundana uruzira itangazamakuru.

Ku wa 10 Gashyantare 2018  AY yasabye anakwa umukunzi we, mu birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe byabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Tariki 24 Gashyantare 2018 AY yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Umunyana Rehema, ibirori byabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania. Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Professor Jay, Lady Jaydee, Mwana FA n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dixon5 years ago
    Nukuri igitsina gore cyaragowe pee umuntu utabubah sinzi uko aba amez kbs gsa nanone ncima imana itarajyize umugore kbs kko ibyo banyuramo nihatari kbs
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    baravuga ngo burya numusazi atinya nyina umubyara





Inyarwanda BACKGROUND