RFL
Kigali

AY yabajijwe icyatumye arutisha umunyarwandakazi yarongoye abakobwa bo muri Tanzaniya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2018 18:18
0


Umuraperi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka AY uri mu bahanzi bubashywe muri Tanzaniya, yatangaje ko gukundana n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] ufite inkomoko mu Rwanda nta kosa yakoze mu mahitamo ye, yizera ko urukundo nta mupaka rugira.



Mu Ukuboza 2016 ni bwo AY wavutse kuya 5 Nyakanga 1981 yahishuye ko yasaye mu nyanja y’urukundo rw’umunyarwandakazi Remy. Yabitangaje binyuze mu butumwa yoherereje uyu mukobwa wizihizaga isabukuru y’amavuko. Ni ibanga yahishuye nyuma y’imyaka umunani bombi bakundana uruzira itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Global Publishers cyandikirwa muri Tanzania, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, AY yahishuye byinshi bimwerekeyeho bijyanye n’umuziki, ubuzima bwe n’ibindi byinshi byamaze amatsiko abakunda uyu munyamuziki ubimazemo igihe. Yabajijwe n’umunyamakuru ‘igihe byamufashe atekereza gutereta umukobwa utari uwo muri Tanzania, agafata inzira igana mu Rwanda’.

http://umuryango.rw/local/cache-vignettes/L643xH400/ay18-e8030.jpg?1537686104

AY yavuze ko nta kosa yakoze ajya guhitamo Umunyarwandakazi.

AY yavuze iko Isi yakinguriye amarembo abantu bose, ahubwo ngo hari abatambuka imipaka bahugiye mu makimbirane kenshi aganisha habi. Yagize ati “Uko byagenda kose nta muntu ukwiye kwirengagiza impamvu yo kutarenza ingohe imbibi, kubera ko turi mu Isi y’Umudugudu. Kandi abantu benshi bahugiye mu makimbirane naTanzaniya ubwayo, yavangiwe n’ubwoko bw’abantu. Rero simbona impamvu yo gutekereza ibyo. Twagaruye urugingo rukwiye kuba umwe muri twe,”

Yavuze ko urukundo rutagira imipaka kandi ko rutita ku bwoko, aho ukomoka n’ibindi. Ati “Urukundo ntabwo rushingira ku bwoko cyangwa se igihugu runaka.” Yanavuze ko yahuye n’uyu munyarwandakazi bwa mbere ubwo yari mu Rwanda yaje gusuura umuryango we, batangira gukunda uko.

Ku wa 10 Gashyantare, 2018  AY yasabye anakwa umukunzi we, mu birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe byabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Tariki 24 Gashyantare, 2018 AY yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Umunyana Rehema, ibirori byabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania. Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Professor Jay, Lady Jaydee, Mwana FA n’abandi.

AMAFOTO:

Ubukwe bwa AY bwatashywe n'ibyamamare n'abandi batandukanye.

Lady Jaydee na Professor Jay batashye ubukwe bwa AY.

Tanzania :  AY yakoze ubukwe n’umunyarwandakazi bamaze igihe bakundana(Amafoto)

AY yakundanye n'uyu mukobwa imyaka umunani mbere y'uko barushinga.

Jose Chameloene yabifurije ishya n'ihirwe.

Muri 2016 nibwo AY Yahishuye ko akundana na Remy.

AMAFOTO: Internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND