RFL
Kigali

AY wagerageje kwiyoberanya yafotorewe ku kibuga cy’indege i Kanombe, ese aje gukora iki? –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/08/2017 15:01
1


Umuraperi ukomeye muri Tanzania kuri uyu wa Kane mu ma saa moya n’igice z’ijoro yari ageze ku kibuga cy’Indege i Kanombe aho yaje yiyoberanyije gusa abanyamakuru bari kuri iki kibuga cy’indege bamuteye imboni bahise bamutunga mikoro ngo avuge ikimugenza.



Uyu mugabo winjiye ku kibuga cy’indege yiyambariye imyambaro isanzwe ntabwo yari yiteze ko abanyamakuru bahita bamubona yari yiyambitse ingofero igera mu maso ngo ajijishe gusa tukimara kumubona twamwegereye ngo tugirane ikiganiro ibintu atigeze yemera gusa mu magambo make yatangarije aho akaba yanavuze bimwe mu by’urugendo rwe.

AYAY akigera i Kigali yari atwaye ivarisi bigaragara ko ari urugendo yateguyeAYAY yari yambaye ingofero mu maso ku buryo utamumenya ubaye utamuzi neza

AY yagize ati”Njye nje mu Rwanda mu ruzinduko rwanjye ku giti cyanjye… nje kwitemberera bisanzwe.” Twamubajije niba yaba aje mu bikorwa bya muzika arabihakana atangaza ko nta na kimwe ajemo usibye gutembera gusa. Yabajijwe niba yaba aje mu Rwanda muri gahunda z’ubukwe bwe n’umunyarwandakazi benda kurushingana nabyo abitera utwatsi atangaza ko aje gutembera gusa.

AYYaje kwemera aganira n'itangazamakuruAYYatsembye yanga gutangaza gahunda nyayo avuga ko aje gutembera

Mu modoka isanzwe AY yahise asohoka mu kibuga cy’indege urujijo rusigara mu banyamakuru bari bamaze kumwibonera batasobanukiwe neza icyo uyu muhanzi aje gukora mu Rwanda mu buryo bw’ibanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muzuri6 years ago
    Ese ikanombe haba abanyamakuru baba bategereje ko hari umuntu waza mu Rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND