AY ni umwe mu baraperi bakomeye muri Tanzania, amaze igihe akundana n’umunyarwandakazi Remy ndetse bateye indi ntambwe aho bagiye kurushinga bakaba umugore n’umugabo, ku ikubitiro imihango yo gusaba no gukwa ikazabera i Nyamata.
AY amazina ye asanzwe ni Ambwene Allen Yessayah, amaze imyaka 8 akundana na Remy, mu kwezi kwa 7 muri 2017 ni bwo yamwambitse impeta imuhamiriza ko yifuza kumugira umugore, mu minsi yashize ku itariki 07/01/2018 abakobwa b’inshuti za Remy baca amarenga ko ubukwe bwegereje bamukorera ibirori bya bridal shower.
AY yambitse Remy impeta amusaba kumubera umugore muri 2017
Kuri ubu hasohotse ubutumire bugaragaza ko umuryango wa AY uzasabira Remy i Nyamata ku itariki 10/02/2018 naho ubukwe nyir’izina bukaba buzabera mu mujyi wa Dar Es Salaam ari naho AY asanzwe atuye. Ubu bukwe buzaba ku itariki 24/02/2018 nk’uko ubutumire bubigaragaza.
Remy aherutse gukorerwa Bridal shower
AY akunze kugaragaza cyane urukundo akunda uyu mukobwa Remy ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram, anavuga ko yabonye Remy bitamworoheye kuko yashakaga umukobwa usa n’umuririmbyi afana cyane witwa Sade wo mu Bwongereza, none inzozi zamubereye impamo kuko utitegereje neza amafoto ya kera Sade akiri muto, wakwibeshya ko ari Remy wa AY.
TANGA IGITECYEREZO