Umuhanzi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka AY kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/02/2018 yasabye umukunzi we w'umunyarwandakazi Umunyana Rehema bamaze imyaka 8 bakundana. Ni mu birori byabereye i Nyamata byitabirwa n'inshuti n'imiryango y'aba bombi.
Nkuko bigaragara ku butumire bw'ubukwe bwabo, nyuma yo gusaba, AY n'umukunzi we Umunyana Rehema uzwi cyane nka Remy bazakora ubukwe nyir’izina tariki 24/02/2018 buzabera mu mujyi wa Dar Es Salaam ari naho AY asanzwe atuye. Twabibutsa kwezi kwa 7 muri 2017 ari bwo AY yambitse impeta Umunyana Rehema imuhamiriza ko yifuza kumugira umugore, undi yahise amwemerera ntakuzuyaza.
AY yasabye umukunzi we bamaze imyaka 8 bakundana
AY, umwe mu baraperi bakomeye muri Tanzania ubukwe bwe na Remy bubaye nyuma y'igihe kinini amaze agaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga urukundo akunda uyu mukobwa, anavuga ko yabonye Remy bitamworoheye kuko yashakaga umukobwa usa n’umuririmbyi afana cyane witwa Sade wo mu Bwongereza, none inzozi zikaba zaramubereye impamo kuko utitegereje neza amafoto ya kera Sade akiri muto, bityo ukaba wakwibeshya ko ari Remy wa AY.
REBA AMAFOTO UBWO AY YASABAGA REMY
AY hamwe n'abasore bamwambariye
Ubukwe bwa AY na Rehema bwitabiriwe cyane
AY asuhuza umukunzi we Rehema
AY yasomye umukunzi we ku gahanga
Rehema yahaye impano umukunzi we AY
Muri 2017 ni bwo AY yambitse Remy impeta amusaba kumubera umugore
SENDER HIT YARIRIMBYE MU BUKWE BWA AY
TANGA IGITECYEREZO