RFL
Kigali

Nyamata: AY yasabye umukunzi we w'umunyarwandakazi bamaze imyaka 8 bakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/02/2018 18:10
1


Umuhanzi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka AY kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/02/2018 yasabye umukunzi we w'umunyarwandakazi Umunyana Rehema bamaze imyaka 8 bakundana. Ni mu birori byabereye i Nyamata byitabirwa n'inshuti n'imiryango y'aba bombi.



Nkuko bigaragara ku butumire bw'ubukwe bwabo, nyuma yo gusaba, AY n'umukunzi we Umunyana Rehema uzwi cyane nka Remy bazakora ubukwe nyir’izina tariki 24/02/2018 buzabera mu mujyi wa Dar Es Salaam ari naho AY asanzwe atuye.  Twabibutsa kwezi kwa 7 muri 2017 ari bwo AY yambitse impeta Umunyana Rehema imuhamiriza ko yifuza kumugira umugore, undi yahise amwemerera ntakuzuyaza. 

AY

AY yasabye umukunzi we bamaze imyaka 8 bakundana

AY, umwe mu baraperi bakomeye muri Tanzania ubukwe bwe na Remy bubaye nyuma y'igihe kinini amaze agaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga urukundo akunda uyu mukobwa, anavuga ko yabonye Remy bitamworoheye kuko yashakaga umukobwa usa n’umuririmbyi afana cyane witwa Sade wo mu Bwongereza, none inzozi zikaba zaramubereye impamo kuko utitegereje neza amafoto ya kera Sade akiri muto, bityo ukaba wakwibeshya ko ari Remy wa AY.

REBA AMAFOTO UBWO AY YASABAGA REMY

AY

AY hamwe n'abasore bamwambariye

AYAYAYAYAYAYAYAYAYAYAYAYAY

Ubukwe bwa AY na Rehema bwitabiriwe cyane

AYAYAYAYAYAY

AY asuhuza umukunzi we Rehema

AY

AY yasomye umukunzi we ku gahanga

AYAY

Rehema yahaye impano umukunzi we AY

AYAYAYAY

Muri 2017 ni bwo AY yambitse Remy impeta amusaba kumubera umugore 

SENDER HIT YARIRIMBYE MU BUKWE BWA AY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanu6 years ago
    Iyi ni tecno yafotoye kabisa aya mafoto ni mani peeeeeeeeeeee!





Inyarwanda BACKGROUND