RFL
Kigali

Auvis studio, inzu itunganya muzika itangiranye na Producer Fizzi ndetse na Vicky-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2018 18:34
0


Auvis ni inzu itunganya muzika ibarizwa i Remera hafi na Prince House itunganya amashusho (video), amajwi (audio), gukora ibisigo, filime, ikinamico, ibiganiro n’ibindi byinshi bijyanye n’uruganda rw’imyidagaduro.



Iyi studio imaze umwaka itangiye, gusa umuyobozi wayo Irafasha Audace avuga ko yabanje kugerageza ngo arebe neza isoko ry’umuziki aho kuri ubu batangiye gukora ku mishinga y’indirimbo z’abahanzi batandukanye barimo Nasson, Fireman, Green P ndetse n’abandi bamaze kubaka amazina.

Irafasha Audace avuga ko hari gahunda y’uko ashobora gusinyana amasezerano n’abahanzi batandukanye bagatangirana imikoranire. Gusa ngo hari babiri kuri ubu bafite bakaba bakiri mu biganiro biganisha ku mikoranire. Ati:

Turateganya gukorana n’abahanzi tukabasinyisha amasezerano…Twatangiye gukora ku mishinga y’indirimbo z’abahanzi batandukanye mu minsi ya vuba turatangira gushyira hanze ibihangano byabo.

Audace

Irafasha Audace umuyobozi wa Studio Auvis

Ku bijyane n’amafaranga yo kwishyura indirimbo buri muhanzi aba asabwa, yavuze ko amafaranga batajya munsi ari amafaranga ibihumbi 60,000Rwf. Ngo buri muhanzi wese uganye studio Auvis ahabwa igihe cye cyo gukora bitewe n’umwanya we. 

Kugeza ubu iyi studio irakorana na Producer Fizzi ndetse na Producer Vicky The Creater. Uyu Vicky yavuze ko atamaze igihe kinini muri studio ariko ko afite imishinga y’indirimbo ari gukoraho y’abahanzi. Yavuze ko afite indirimbo ya Bull Dog, Sintex n’izindi nyinshi ari gukora zigomba gusohoka mu minsi ya vuba.

Vicky

Vicky The Creator, Producer muri Auvis

the creator

the creator vicky

auvis studio

Ibyuma bihari ku bwinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND