RFL
Kigali

BIRATANGAJE: Bwa mbere mu mateka umukobwa ufite ubumuga yitabiriye irushanwa rya Nyampinga

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/02/2017 16:08
1


Umunya-australiyakazi witwa Justin Clark w'imyaka 26 y’amavuko yinjiye mu irushanwa rya Nyampinga w’isi muri Australie muri uyu mwaka wa 2017 gusa ntiyashoboye gukomeza mu byiciro byakurikiyeho. Atangaza ko yifuza gukomeza intego ye mugufasha no kwita kubana bafite ubumuga.



Clark yanditse amateka muri iri rushanwa dore ari we mukobwa wa mbere ufite ubumuga ugaragaye mu irushanwa rya ba nyampinga mu gihugu cya Australiya. Uyu nyampinga yageze mu irushanwa rya nyuma ryabereye i Delaide ku wa 19 Gashyantare 2017. Yavugaga ko afite inzozi zo kuzabera icyitegererezo abandi bagore hatitawe ku ngano, isura, cyangwa ubwoko. 

Uwo Nyampinga ufite ubumuga mu kaguru, atangaza ko yagize ishyaka ryo kwitabira iryo rushanwa kubera ko ngo afite ubwiza ndetse n’intego yo kuvugira abafite ubumuga badahabwa umwanya muri sosiyete.

Ndashaka ko iri rushanwa riba mu mucyo kandi ntirigire umuntu n’umwe riheza. Imbago (akagare) ntisobanuye njyewe cyangwa se ngo imbuze amahirwe. Nshobora gukomeza kuba umugore w’umunyambaraga kandi ufite uburanga. Aya ni amwe mu magambo yatangarije DailyMail

JustinJustin Clark wanditse amateka yo kwitabira irushanwa rya ba nyampinga ari mu kagare 

Uwo Nyampinga amaze imyaka igera kuri 2 abana n’ubwo bumuga gusa ntiyigeze agaragaza ko ibyamubayeho byahinduye ubuzima bwe. " Mu by’ukuri sinshaka gusubira mu mateka y’ibyambayeho gusa nshaka kuba icyitegererezo ndetse ngashyigikira abakobwa bakiri bato", Clark yavuze ayamagambo mu kiganiro yagiranya na Advertiser.

Yakomeje agira ati " Ku muntu uwo ari we wese ubana n’ ubumuga ntibyoroshye kuba yakwinjira mu irushanwa nk’iri. Gusa nizera ko bizageza ubutumwa k’uwo ari we wese wumva hari ikimutandukanya n’abandi, haba ari ubwoko, ingano cyangwa se ubundi bumuga yaba afite, kubera ko akomeza kuba mwiza.’’

Reba amashusho agaragaza Justine Clark arimo atambuka mu kagare ke yiyerekana n'abagenzi be 

Gusa uyu Nyampinga ntibyashobotse ko akomeza mu cyiciro cyakurikyeho. Nyamara iri rushanwa rizakomeza gufasha abana b’ingeri zose higanjemo abafite ubumuga butandukanye hariya mu gihugu cya Australiya kandi uyu mugore akaba ashaka gukomeza gukurikiranira hafi abo bana.

Inkuru ya Rutayisire Patience






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas7 years ago
    Woooow ni byiza cyane kbs ni na mwiza hari benshi aruta barata amaguru knd babana nubumuga kumutima wabo





Inyarwanda BACKGROUND