RFL
Kigali

Auddy Kelly yatanze igitabo cya ‘Masters’ yanditse ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2018 17:15
3


Audace Munyangango bita Auddy Kelly ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko igitabo yanditse asoza icyiciro cya Gatatu cya kaminuza ‘Masters’ cyemewe. Aritegura ibirori nyirizina azahererwamo impamyabumenyi muri kaminuza ya Mount Kenya.



Auddy Kelly umwibuke cyane mu ndirimbo zakomeje izina rye nka: ’Ndakwitegereza’, ’Ubyumve’, ’Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’, ’Ruzakugarura’, ’Ndambutse’, ’Nkoraho Mana’, ‘Usa neza’ n’izindi nyinshi.

Auddy Kelly yabwiye INYARWANDA ko uyu munsi igitabo cye cyemewe ashyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi ya ‘Masters’ muri Mount Kenya mu birori bikomeye biza mu Ukuboza 2018. Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gitabo cye yanditse ‘ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ’.

Igitabo cye gifite ibara ry’umukara, bivuze ko cyemewe n’ubuyobozi bwa Kaminuza cyashyizwe mu isomero ry’ishuri. Yagize ati “Nanditse kuri ‘Foreign investors’ abashoramari bashora imari yabo mu Rwanda bava mu muhanga. Nagaragaje inyungu bifite n’icyo u Rwanda rwakora kugira ngo byiyongere, abashoramari babe benshi,”

Image may contain: 1 person, standing and sunglasses

Igitabo cya Auddy Kelly cyemewe

Mu kugaragaza kandi ibyishimo, uyu muhanzi yanditse kuri Facebook agira ati “ Ubu mfite ‘Masters Degree’, Imana irabikoze, iyi n’imbanzirizamushinga y’igitabo cyanjye. Urakoze Mana nyuma y’amasaha ibihumbi, iminsi amajoro ntibyari byoroshye. Imana irongeye ishyizeho akadomo,"

Kelly avuga ko amaze imyaka ibiri yiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘masters’ muri Mount Kenya. Yavuze ko ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bizaba mu Ugushyingo 2018 ariko ko itariki nyirizina itaratangazwa. Ku wa 30 Nyakanga 2015 nibwo Auddy Kelly yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza ya CBE, yize ibijyanye n’imenyekanishabikorwa (Marketing).

Image may contain: one or more people

Auddy Kelly ari mu byishimo bikomeye biva ku gitabo cya 'Masters' yamuritse

REBA HANO INDIRIMBO 'UMUGENI' YA AUDDY KELLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Congs kbs numuntu wumusaza
  • 5 years ago
    Nta bashoramari b abanyamahanga dukeneye,abo ni abateza ubukene bene igihugu.ahubwo iyo wandika ku mushoramari w umunyarwanda.
  • Muhikira mutabaruka 5 years ago
    komeza utsinde!!!!





Inyarwanda BACKGROUND