RFL
Kigali

Auddy Kelly yerekeje muri Kenya guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2018 12:45
1


Umuhanzi Audace Munyangango [Auddy Kelly] mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 04 Ukuboza 2018 yatwawe na RwandAir mu gihugu cya Kenya muri kaminuza ya Mount Kenya mu muhango azahererwamo Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’.



Uyu musore ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko igitabo yanditse asoza icyiciro cya Gatatu cya kaminuza ‘Masters’ cyemewe. Ibirori byo guhabwa impamyabumenyi ye bizabera muri Kenya, ku wa Gatanu w’iki cyumweru turimo.

Mbere y’uko ahagaruka mu Rwanda ajya muri Kenya, Auddy Kelly yabwiye INYARWANDA, ko yerekeje mu mujyi wa Nairobi muri Kenya aho bita Thika ku cyicaro gikuru cya Mountain Kenya University. Yavuze ko agiye guhabwa ‘Masters Degree muri 'Finance and accounting’.

Auddy Kelly yerekeje muri Kenya.

Ku wa 11 Nzeli 2018 nibwo igitabo cye cyemewe ashyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi ya ‘Masters’ muri Mount Kenya. Uyu muhanzi avuga ko mu gitabo cye yanditse ‘ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda’.

Auddy Kelly umwibuke cyane mu ndirimbo zakomeje izina rye nka: ’Ndakwitegereza’, ’Ubyumve’, ’Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’, ’Ruzakugarura’, ’Ndambutse’, ’Nkoraho Mana’, ‘Usa neza’ n’izindi nyinshi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Courage wangu





Inyarwanda BACKGROUND