RFL
Kigali

Auddy Kelly yakozwe ku mutima n’uwo akunda yabonaga agiye kubura hafi ye - VIDEO

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:25/11/2015 17:09
2


Umuhanzi Auddy Kelly avuga ko hari umuntu ukomeye cyane mu buzima bwe yari agiye kubura akumva atabasha kubyakira, ibi bikaba byaramukoze ku mutima cyane bikanatuma akora mu nganzo akaririmba indirimbo yitwa “Sinkakubure” ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru mpamo y’ibyamubayeho.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya “Sinkakubure”, Auddy Kelly yadutangarije ko ibyamubayeho bishobora kuba no ku bandi, kuko bijya bibaho mu buzima ko umuntu ananirwa kwakira ko yabura umuntu akunda.

kelly

Ni umuntu umba hafi kandi nkunda nabonaga ngiye kumubura hafi yanjye nkumva kumubura ntabyumva neza, ni uko indirimbo yanjemo gusa naje gusanga ari indirimbo yafasha n’abandi kuko hano hanze ni byinshi kandi ni benshi bashobora kugutanya n’uwo ukunda, rero ni mu rwego rwo kubwira abantu kwirinda icyabatanya ,niba hari umuntu ufite uwo akunda akumva atamubura iyi ndirimbo ni iye. Auddy Kelly.

Auddy Kelly avuga ko nyuma y’amashusho y’iyi ndirimbo, afite ibindi bikorwa bya muzika bitandukanye azagenda ageza ku bakunzi be no ku bakunzi ba muzika muri rusange, akaba ashimira abanyarwanda bose bakomeza kumuba hafi no kumushyigikira mu muziki we.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “SINKAKUBURE”:

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Linda8 years ago
    Bage bamwita MA FRESHER
  • nduwimanadesire8 years ago
    Nakore nawe agafate





Inyarwanda BACKGROUND