RFL
Kigali

Asinah yashyize hanze indirimbo yakoranye n'itsinda rya GoodLyf Radio akiriho-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/02/2018 11:12
2


Nyuma y'uko umwe mu bahanzi bagize itsinda rya GoodLife, Mowzey Radio yitabye Imana, umunyarwandakazi ukora injyana ya Dance Hall, Asinah yashyize hanze indirimbo yakoranye na Weasel na Radio ubwo Radio yari akiriho.



Iyi ndirimbo Asinah ahuriramo n'aba basore babiri Radio na Weasel yitwa 'Mountain' ikaba yaratunganyijwe na Washington wo muri Uganda, ndetse yanakorewe mu Rwanda dore ko Asinah wifuje gukorana n'iri tsinda kuva kera yabyumvikanyeho n'ubujyanama bwaryo akemera kwirengera ibisabwa byose bakaza mu Rwanda bagakorana. Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com Asinah yagize ati:

Nakoranye nabo kuko ari abantu nari nsanzwe nkunda, numvaga ibihangano byabo bifite icyo byamfasha. Nayikoze umwaka ushize, impamvu rero yasohotse ubu ngubu ni uko nari narategereje kubanza nkakora video yayo kandi video yayo twari kuzayikora mu mpera z'uku kwezi hanyuma Radio yitaba Imana. Ubwo rero navuze ngo ntabwo n'ubundi napfusha ubusa igikorwa twari twakoze. Ni yo mpamvu nahisemo kuyisohora.

Asinah yashyize hanze indirimbo ahuriramo n'itsinda rya Good Life nyuma y'uko Radio yitabye Imana

Tumubajije iby'ifatwa ry'amashusho yayo, Asinah ntahamya neza niba azakorwa. Aragira ati "Ntabwo nzi neza ko nzashyira amashusho yayo hanze. Nabaye nyikoreye Lyrics Video kugira ngo abantu babashe kumva ibyo Radio yaririmbaga na Weasel ibyo yaririmbaga cyane we ko afite partway ikomeye cyane. So, rero video am not sure nimba nzayikora kubera ko nyine Radio adahari."

Kuba Asinah yarahisemo gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y'uko Radio yitabye Imana we abifata nk'urwibutso yamusigiye, dore ko iyi ndirimbo yakozwe mu mwaka ushize wa 2017 ariko imishinga yo kuyishyira hanze ikaba yari buzabe nyuma.

Aho Radio amaze kwitabira Imana rero Asinah yasanze ibyo gufata amashusho yayo Radio atazagaragaramo byo bidashoboka cyane ko ariwe yiyumvagamo cyane kuruta uko yiyumvamo Weasel maze ahitamo gukoresha amashusho akozwe mu buryo bushushanyije buzwi nka Cartoon ndetse bunagaragaza amagambo y'indirimbo (Lyrics Video). Inyarwanda.com yifuje kumenya niba Weasel yaba abizi ko Asinah yashyize hanze Lyrics Video z'iyi ndirimbo Asinah adusubiza muri ubu buryo "Oya, bo akazi kabo kararangiye. Ibisigaye ni njye ubyikorera. I just tag them."

Asinah kandi ahamya ko nyakwigendera Radio yamubereye uw'agaciro mu gihe gito bamaze bakorana cyane ko atera bagenzi be imbaraga atandukanye na benshi baca intege abandi. Si umuhanga gusa mu kuririmba ahubwo Radio azi no kubana na buri wese nk'uko Asinah abihamya.

Kanda hano urebe indirimbo 'Mountain' ya Asinah na Good Life






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fredy6 years ago
    Ariko se ko numva asa nk’uririmba indirimbo yarangiye? Nta kigenda rwose wagirango uyu mukobwa n’abo bagabo bararimba indirimbo ebyiri zitandukanye.
  • Nunu6 years ago
    Asina ndagukunda cyane . Nakwigiyeho kwihangana . Mubuzima .





Inyarwanda BACKGROUND