Umuhanzikazi Asinah yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo ze 3, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yanamamaye yise “Izubu” agashyira hanze ndi ndirimbo ye ya kabiri yitwa Do It hanze kuri ubu yamaze no kuyifatira amashusho.
Mu ndirimbo ye nshya “Do it” uyu mukobwa yumvikana mu magambo y’urukundo, aho nyuma yo gukora indirimbo ivuga nabi urukundo rwo muri iyi minsi, kuri ubu agaragaza urukundo rw’umusore n’umukobwa rugeze aharyoshye muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Do it' yanarangije gufatira amashusho.
KANDA HANO WUMVE "DO IT" INDIRIMBO YA ASINAH
Asinah mu ifatwa ry'amashusho ya Do It
Do it indirimbo nshya ya Asinah ni indirimbo yakozwe na producer Pacento, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe na producer Meddy Saleh umaze kumenyerwa mu gukora amashusho ya benshi mu byamamare muri muzika nyarwanda. Asinah yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mu gihe kitarambiranye.
Reba andi mafoto:
Asinah ni uku yari yambaye
Asinah n'umusore uzagaragara muri video ye y'indirimbo Do it
Amwe mu mafoto azagaragara muri iyi video
TANGA IGITECYEREZO