RFL
Kigali

Asinah yarangije gufata amashusho y’indirimbo ye'Do it'-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2016 13:12
13


Umuhanzikazi Asinah yamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo ze 3, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yanamamaye yise “Izubu” agashyira hanze ndi ndirimbo ye ya kabiri yitwa Do It hanze kuri ubu yamaze no kuyifatira amashusho.



Mu ndirimbo ye nshya “Do it” uyu mukobwa yumvikana mu magambo y’urukundo, aho nyuma yo gukora indirimbo ivuga nabi urukundo rwo muri iyi minsi, kuri ubu agaragaza urukundo rw’umusore n’umukobwa rugeze aharyoshye muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Do it' yanarangije gufatira amashusho.

KANDA HANO WUMVE "DO IT" INDIRIMBO YA ASINAH

ASINAH

Asinah mu ifatwa ry'amashusho ya Do It

Do it indirimbo nshya ya Asinah ni indirimbo yakozwe na producer Pacento, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe na producer Meddy Saleh umaze kumenyerwa mu gukora amashusho ya benshi mu byamamare muri muzika nyarwanda. Asinah yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mu gihe kitarambiranye.

Reba andi mafoto:

ASINAHASINAH

Asinah ni uku yari yambaye

ASINAHAsinah n'umusore uzagaragara muri video ye y'indirimbo Do it

ASINAHASINAH

Amwe mu mafoto azagaragara muri iyi video

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gaga7 years ago
    Komereza aho wangu
  • fidy7 years ago
    Uratwemeje twari twarabuze umukobwa uyoka game,Asnah courage kabisa
  • kiki7 years ago
    Courage mama finally we have a diva sexy in music
  • 7 years ago
    Ndabona ntacyo bitwaye ni business plan
  • llllllll7 years ago
    Uyu nawe ndabona aje, aje kabisa
  • bebe7 years ago
    Ariko isi igeze habi koko nkuyu abayiyambika ubusa yerekana iki kwatanateye neza nibura?nkwifurije gukizwa ukava mumaboko ya satani niwe ugushuka kwambara ubusa umuntu ungana nkawe nimyaka nibiro bingana uko inda inganuko ushira hanze narumiwe pe ukambara ubusa nihatari.
  • didy7 years ago
    Assinah nta kibi akora kko n'ujya guhinga afite uko yambara. haters mureke akorere cash kd arashoboye azagera kure. keep it up cute gal!
  • 7 years ago
    uko nukwitesha agaciro! riderman yarafite ukuri kuba yaragukatiye!
  • didi7 years ago
    yegoko!!!burya wa mukobwa ni munini bigeze aha!!???
  • daddy7 years ago
    Uyu afite ibisazi byinshi bya deception pe. ngo yanze Rider kuko atari umuislam ????????!!!!!!!!! ubuse we niwe ra !!!!!!!! hahahahahahahahahahhahahahahahaha. wallah uzarangira nka jacky kuko uko wikwega uba wafashe ibigusayidira kdi gira ufate izina ry abasitar iryo rya kislam urireke.puuuuuuuuuu
  • soso7 years ago
    Ariko aranatwite ubu se iyi nda ni gusa?
  • patrick7 years ago
    uyumukobwa ndamukunda cyane kuko iyo umuntu yumvako nawe ashoboye biba byiza cyane komerezaho sha
  • gag7 years ago
    Congratulations





Inyarwanda BACKGROUND