RFL
Kigali

Asinah yagiye gutangirira igisibo cya Ramadhan i Dubai -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/05/2018 10:51
1


Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi Asinah yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Dubai aho yerekeje mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ubwo yerekezaga i Dubai yabwiye Inyarwanda.com ko agiye gutembera no kuruhuka mu mutwe mu rwego rwo gutegura neza igisibo idini ya Islam yari iri kwitegura.



Aganira na Inyarwanda.com Asinah yabajijwe n’umunyamakuru ikintu nyamukuru cyamujyanye i Dubai, Asinah yabwiye umunyamakuru ko mu by’ukuri nta kindi cyamujyanye i Dubai usibye kuruhuka ndetse no kwiyibagiza imihangayiko n’ibibazo amazemo iminsi mbere yo kwinjira mu gisibo cya Ramadhan nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ngo uru rugendo ruramufasha kwinjira neza neza muri iki gihe aba Islam bafata bakiyegereza Imana kurushaho.

Asinah abajijwe ku bijyanye na muzika yatangaje ko yinjiye mu gisibo arangije indirimbo eshatu yanafatiye amashusho ku buryo nyuma y’uku kwezi kw’igisibo we asanga byanze bikunze azongera kwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika ati”Mfite indirimbo eshatu zose namaze no gufatira amashusho urumva ko igisibo nikirangira nzaba mfite akazi katoroshye ko kuzishyira hanze arinako nizeye ko zizanyura abakunzi ba muzika.”

Uyu muhanzikazi Asinah wagiye i Dubai ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 yatangarije Inyarwanda.com ko ataramenya neza umunsi nyiri izina azagarukira mu Rwanda, gusa ku bwe ngo ntazatindayo na cyane ko hari n'ibindi agomba kuza gutunganya hano mu Rwanda.

asinahasinahasinahasinahasinahAsinah ari kubarizwa i Dubai






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murego Fiacre5 years ago
    Nagende iryo vala baribeyure!





Inyarwanda BACKGROUND