RFL
Kigali

Asinah ushinja Neg G The General kumuhemukira yamaze guhagarika gukorana na we ukundi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/04/2017 9:29
10


Imikoranire ya Asinah na Neg G The General yatangiye mu minsi ishize ubwo bakoranaga indirimbo bise ‘Game is over’ indirimbo yanakunzwe n'abatari bake, nyuma y’iyi ndirimbo aba bahanzi bongeye gushaka gukorana indirimbo bise ‘Kagoma’ iyi ikaba yahise iba intandaro yo guhagarika imikoranire hagati yaba bombi.



Iyi ndirimbo ikijya hanze yamamaye mu itangazamakuru nk’indirimbo yibasiye abaraperi Jay Polly na Tuff Gangz kimwe na Riderman, gusa ku bwa Asinah ngo ntiyigeze amenya ko iyi ndirimbo igiye kujya hanze ndetse aho yaje kuyumvira aho we ahamya ko yanayumvishijwe n’inshuti ze asanga ari 'sample' (indirimbo itararangira gukorwa) Neg G yashyize hanze bityo ngo ntibyigeze bimushimisha ku buryo ku bwe asanga niba ari iyo mikorere y’uyu muraperi adashobora kongera gukorana nawe ukundi.

Asinah aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Njye biragoye ko nazongera gukorana na Neg G The General, kuriya ni ukumpemukira gushyira hanze indirimbo itarangiye, hari ibyo nagombaga kuzakosora, hari ibyo nagombaga kuzasubiramo ni ubwa mbere nari ndapye arangije ashyira hanze indirimbo nta no kumbwira. Rwose anabimenye amashusho yayo ntabwo nshobora kuzayagaragaramo.”

neg g

Asinah yahakanye kongera gukorana na Neg G ukundi nyuma yo gusohora indirimbo itarangiye we afata nk'ubuhemu

Asinah yabajijwe niba yarazi ko iyi ndirimbo yakozwe hari abo igomba kwibasira atangaza ko atarabizi cyane ko Neg G yamuhaye ingoma akaririmbamo agacyura Sample azi ko azasubira gusubiramo bityo Neg G yamara gushyiramo ibye agahita yihutira gusohora indirimbo itanarangiye. Asinah yongeyeho ati”Njye nk’umuhanzi ukizamuka abantu baba banyitezeho gukora indirimbo nziza rero gushyira hanze iriya ndirimbo ni ukumpemukira  kuko sibyo abakunzi b’umuziki banyitezeho gusa byabaye ntakundi ubu mpanze amaso umuziki wanjye.”

Asinah yabajijwe niba nyuma y’ibi byabaye bidahungabanyije umubano we na Neg G, uyu muhanzikazi atangaza ko ntakindi bapfuye ndetse ko nta rwango rundi ariko kongera gukorana byo bigoye cyane ko icyizere yari amufitiye cyayoyotse. Twashatse kuvugisha Neg G The General ngo tumubaze uko yakiriye iki cyemezo cya Asinah cyo kutazongera gukorana ukundi gusa telefone ye ngendanwa dusanga  itariho turacyakomeza gushaka icyo uyu muraperi usanzwe ataripfana avuga kuri iyi nkuru…

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KAGOMA' YA NEG G NA ASINAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PILIPILI6 years ago
    yisamye yamaze gusandara
  • gaga6 years ago
    iyo bihangana bakayikora bayitondeye yaba nziza, muzayisubiremo
  • kamana6 years ago
    bon asinah yaragerageje ariko wapi hiphop ntabwo byavamo nabirekere banyirabyo gusa nibyiza guhanga muri byinshi harabatangiye barapa none babaye aba RnB gusa inama nagukira igumire muri byabindi byawe urabishoboye ntanumukobwa wagukurikira hano murwanda
  • gisika6 years ago
    asinah wowe komeza duncehull niyo jyana yawe pee ibya hiphop bizeho rwose nubwo yagerageje
  • kana6 years ago
    neg se koyarangiye koko icyo wumva yakugezaho niki
  • yemina6 years ago
    jyembona bataberanye gukorana rwose Neg nikirara cyamazwe nibiyobya bgenge mugihe Asinah waruikwiriye kubaka izina ryawe kugiti cyawe utubakiye kubandi gusa birasa nkaho watandukiriye muri hip hop wowe komeza wagwana styile yawe niyo ikubereye sana
  • vanessa6 years ago
    ubundise gukorana na neg g byaje bite koko? cg wagira ngo ubabaze Rideriman sha komeza mujyana yawe yihariye doreko uyiyoboye nuwaza azaza agusanga mugakino
  • yemina6 years ago
    jyembona bataberanye gukorana rwose Neg nikirara cyamazwe nibiyobya bgenge mugihe Asinah waruikwiriye kubaka izina ryawe kugiti cyawe utubakiye kubandi gusa birasa nkaho watandukiriye muri hip hop wowe komeza wagwana styile yawe niyo ikubereye sana
  • chalz6 years ago
    Sha rusake yarebye kure pe Ibaze iyo arongora iyi baby Hhhh yari kumwirukansa
  • Henzo da great6 years ago
    thank you neg g the general unyeretse k uri umustar nako ud..... kbs namb n Asinah, ntago muzi uwo yahemukiye bikaze n i yihangane ntaza kine na neg g arwaye atarava mu bitaro ntakind kibitera https://youtu.be/kezZpzSHTUU





Inyarwanda BACKGROUND