Imikoranire ya Asinah na Neg G The General yatangiye mu minsi ishize ubwo bakoranaga indirimbo bise ‘Game is over’ indirimbo yanakunzwe n'abatari bake, nyuma y’iyi ndirimbo aba bahanzi bongeye gushaka gukorana indirimbo bise ‘Kagoma’ iyi ikaba yahise iba intandaro yo guhagarika imikoranire hagati yaba bombi.
Iyi ndirimbo ikijya hanze yamamaye mu itangazamakuru nk’indirimbo yibasiye abaraperi Jay Polly na Tuff Gangz kimwe na Riderman, gusa ku bwa Asinah ngo ntiyigeze amenya ko iyi ndirimbo igiye kujya hanze ndetse aho yaje kuyumvira aho we ahamya ko yanayumvishijwe n’inshuti ze asanga ari 'sample' (indirimbo itararangira gukorwa) Neg G yashyize hanze bityo ngo ntibyigeze bimushimisha ku buryo ku bwe asanga niba ari iyo mikorere y’uyu muraperi adashobora kongera gukorana nawe ukundi.
Asinah aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Njye biragoye ko nazongera gukorana na Neg G The General, kuriya ni ukumpemukira gushyira hanze indirimbo itarangiye, hari ibyo nagombaga kuzakosora, hari ibyo nagombaga kuzasubiramo ni ubwa mbere nari ndapye arangije ashyira hanze indirimbo nta no kumbwira. Rwose anabimenye amashusho yayo ntabwo nshobora kuzayagaragaramo.”
Asinah yahakanye kongera gukorana na Neg G ukundi nyuma yo gusohora indirimbo itarangiye we afata nk'ubuhemu
Asinah yabajijwe niba yarazi ko iyi ndirimbo yakozwe hari abo igomba kwibasira atangaza ko atarabizi cyane ko Neg G yamuhaye ingoma akaririmbamo agacyura Sample azi ko azasubira gusubiramo bityo Neg G yamara gushyiramo ibye agahita yihutira gusohora indirimbo itanarangiye. Asinah yongeyeho ati”Njye nk’umuhanzi ukizamuka abantu baba banyitezeho gukora indirimbo nziza rero gushyira hanze iriya ndirimbo ni ukumpemukira kuko sibyo abakunzi b’umuziki banyitezeho gusa byabaye ntakundi ubu mpanze amaso umuziki wanjye.”
Asinah yabajijwe niba nyuma y’ibi byabaye bidahungabanyije umubano we na Neg G, uyu muhanzikazi atangaza ko ntakindi bapfuye ndetse ko nta rwango rundi ariko kongera gukorana byo bigoye cyane ko icyizere yari amufitiye cyayoyotse. Twashatse kuvugisha Neg G The General ngo tumubaze uko yakiriye iki cyemezo cya Asinah cyo kutazongera gukorana ukundi gusa telefone ye ngendanwa dusanga itariho turacyakomeza gushaka icyo uyu muraperi usanzwe ataripfana avuga kuri iyi nkuru…
TANGA IGITECYEREZO