RFL
Kigali

Asinah ukunze guhirwa no gukorana n'abaraperi yashyize hanze indirimbo 'My Love' ahuriyemo na Khalfan-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/09/2018 17:47
0


Asinah ni umuhanzikazi w'umunyarwanda uri mubakunze kugaragaza umuhate mu gushaka kugaragaza impano ye hano mu Rwanda, uyu umaze kwamamara akaba anazwi cyane mu ndirmbo zinyuranye kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya 'My Love' yakoranye na Khalfan ikaba iya gatatu akoranye n'umuraperi wa hano mu Rwanda.



Uyu muhanzikazi winjiye mu muziki mu myaka mike ishize benshi bagize ngo aje kwikoza muri uyu muziki ahite abivamo icyakora uyu muhanzikazi utaraciwe intege nibyakunze kumuvugwaho kuri ubu ararimbanyije mu rugamba rwo guhangana ku isoko rya muzika nk'umuhanzikazi ushoboye arinaho akunze gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi zimwe bikanamuhira zigakundwa.

Kuri ubu Asinah ukunze guhirwa no gukorana nabaraperi yongeye gukorana na Khalfan indirimbo yabo nshya bise 'MY LOVE' iyi ikaba ibaye iya gatatu akoranye n'umuraperi nyuma ya Jay Polly bakoranye 'Undi wowe' na Neg G The General bakoranye 'Game is Over' zose zagiye zimenyekana nubwo iya Jay Polly bitabahiriye dore ko uyu muraperi yahise afungwa ubwo uyu muhanzikazi yari amaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo.

khalfanAsinah na Khalfan bashyize hanze iyi ndirimbo

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Asinah yatangaje ko mu minsi mike agiye guhita ashyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo cyane ko yamaze gufatwa ndetse n'imirimo yo kuyatunganya ikaba igeze kure.

UMVA HANO INDIRIMBO 'MY LOVE' YA ASINAH NA KHALFAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND