Nyuma y’uko umuhanzi M Izzo akomeje gushyira amafoto ya Asinah wahoze akundana na Riderman ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikaza kuvugwa ko baba bafitanye umubano wihariye, bombi bagize icyo bavuga ku mubano uri hagati yabo muri iyi minsi.
Kuva mu mezi abiri ashize, umuhanzi M Izzo yakunze kuvuga amagambo meza ku mafoto ya Asinah yabaga yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, cyane cyane Facebook na Instagram. Ibi nibyo byatumye bamwe baheraho bemeza ko haba hari ikibyishe inyuma .
M Izzo yemera ko amafoto ya Asinah ashyira ku mbuga nkoranyambaga ariyo benshi baheraho bagwa mu rujijo rw'uko bakundana
M Izzo
M Izzo yemereye inyarwanda.com ko abavuga ko yaba afitanye umubano udasanzwe na Asinah bafite aho babikomora gusa ahakana ibyo kuba bakundana yemera gusa ko inshuti ye.
Asinah ni inshuti yanjye ariko bitari ibyo gukundana urwa boyfriend na girlfriend. Asinah ndamwubaha, mufata nk’umuvandimwe kurusha uko mufata nk’umukobwa dukundana. Kuri njyewe ntibyashoboka ko dukundana , na we kuri we ndabizi ntibyashoboka. Igitera abantu kubivuga bishobora kuba bituruka ku ndirimbo ye ndi kumufasha kumenyekanisha, nkakoresha amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo nyavugaho , abantu bakaba babibona ukundi ariko ntakibyihishe inyuma. M Izzo
Abajijwe niba indirimbo ‘Smart girl’ aherutse gushyirirra hanze amashusho ataba ari Asinah yaririmbaga, M Izzo nabyo yagize icyo abivugaho.
Oya ntabwo ari ukuri. Njye na Will twayikoranye twagize igitekerezo dushaka gukora indriimbo itaka umukobwa ariko ntabwo ari Asinah cyangwa umuntu runaka twari tugendeyeho. M Izzo
Aganira na inyarwanda.com , Asinah na we yahakanye ibyo kuba akundana na M Izzo yemeze ko ahubwo ari kumufasha kumenyekanisha indirimbo ye’Izubu'. Ati “ Ntabwo dukundana ahubwo nk’umuntu umenyereye itangazamakuru n’ubuhanzi, ari kumfasha kumenyekanisha indirimbo yanjye nshya no gukorana n’itangazamakuru.”
Reba hano amashusho y'indirimbo'Smart Girl' ya M Izzo afatanyije na Will
TANGA IGITECYEREZO