RFL
Kigali

Asinah ntabwo dukundana ariko ni inshuti yanjye - M Izzo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:11/02/2016 18:19
8


Nyuma y’uko umuhanzi M Izzo akomeje gushyira amafoto ya Asinah wahoze akundana na Riderman ku mbuga nkoranyambaga ndetse bikaza kuvugwa ko baba bafitanye umubano wihariye, bombi bagize icyo bavuga ku mubano uri hagati yabo muri iyi minsi.



Kuva mu mezi abiri ashize, umuhanzi M Izzo yakunze kuvuga amagambo meza ku mafoto ya Asinah yabaga yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha,  cyane cyane Facebook na Instagram. Ibi nibyo byatumye bamwe baheraho bemeza ko haba hari ikibyishe inyuma .

Asinah

Asinah

M Izzo yemera ko amafoto ya Asinah ashyira ku mbuga nkoranyambaga ariyo benshi baheraho bagwa mu rujijo rw'uko bakundana


M Izzo 

M Izzo yemereye inyarwanda.com ko abavuga  ko yaba afitanye umubano udasanzwe na Asinah bafite aho babikomora gusa ahakana ibyo kuba bakundana yemera gusa ko inshuti ye. 

Asinah ni inshuti yanjye ariko bitari ibyo gukundana urwa boyfriend na girlfriend. Asinah ndamwubaha, mufata nk’umuvandimwe kurusha uko mufata nk’umukobwa dukundana. Kuri njyewe ntibyashoboka ko dukundana , na we kuri we ndabizi ntibyashoboka. Igitera abantu kubivuga bishobora kuba bituruka ku ndirimbo ye ndi kumufasha kumenyekanisha, nkakoresha amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo nyavugaho , abantu bakaba babibona ukundi ariko ntakibyihishe inyuma. M Izzo

Abajijwe niba indirimbo ‘Smart girl’ aherutse gushyirirra  hanze amashusho ataba ari Asinah yaririmbaga, M Izzo nabyo yagize icyo abivugaho.

Oya ntabwo ari ukuri. Njye na Will twayikoranye  twagize igitekerezo dushaka gukora indriimbo itaka umukobwa ariko ntabwo ari Asinah cyangwa umuntu runaka twari tugendeyeho. M Izzo

Aganira na inyarwanda.com , Asinah na we yahakanye ibyo kuba akundana na M Izzo yemeze ko ahubwo ari kumufasha kumenyekanisha indirimbo ye’Izubu'.  Ati “ Ntabwo dukundana ahubwo nk’umuntu umenyereye itangazamakuru n’ubuhanzi, ari kumfasha kumenyekanisha indirimbo yanjye nshya no gukorana n’itangazamakuru.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Smart Girl' ya M Izzo afatanyije na Will 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhimundu 8 years ago
    komeza umufashe rata asnah numwana mwiza turamukunda
  • 8 years ago
    sha wamukunze ndabigusabye kuko ridaman yazanye undi nawe warongoye asinah ko mbona arumwana mwiza
  • YM8 years ago
    ahubwo bazisungane kko mbana banganya ubugoryi ahobwo rider man gukatira asinal kko arabungabunga afite parapara mumutwe
  • kayitesi8 years ago
    rwose Asinah ntuzahubuke uwo muhungu ntakigenda peee yishwe nitabi kndi ntacyo yakugezaho.ihangane uzabona undi urumukobwa mwiza soka mubacuranzi badafatika ushake Umuntu muzima Uri sérieux.ubucuti bwuwo nitabi nokukwandarika wifata uwo ubonye wese ngonuko rideman yakwanze.ibyiza birimbere
  • nelly8 years ago
    Apapapapapaaaaaa sha Riderman afite RZ yo kureka uriya mukobwa! Ni mwiza ariko ntiyiyubaha pe!! Baciye umugani ngo mbwira inshuti yawe nkubwire uwo uriwe, nta mugore wamuva mo ! Ese ubundi kuki yiyamamaza cyane?! Uziko yimanika mubinyamakuru kurusha aba stars bumwuga!!!
  • Elvis8 years ago
    Assinah tuza uri umwana mwiza kdi uzabona uwawe Rider ntiyari uwawe kdi ugiciye inkondo siwe ugicundamo
  • S8 years ago
    Ye! Nah'imbabazi rero kugirango amurongore!! Genda africa waracocaguwe... Ariko ubundi mvira murugo ni mvira mu rda!? Ninde umugenera kubaho..?
  • Ganza 8 years ago
    Ariko narumiwe iyi page niya Asinah na M izzo! Ariko ikintangaza murazana Riderman! Kubera ishyari ryuko yiturije mmwumva mwakomeza kumuvuga nabi, abakunda Asinah mubure kumujyira inama muraho gusa ngo Riderman! Ubuse ukuri ntikugaragara?! Wowe washaka umukobwa nkuyu?! Mperuka abeshya ngo ni idini yabitandukanyije, ubu iyinda aba yanitse kumbuga nkoranya mbaga gutya, ni umu Islam koko?!





Inyarwanda BACKGROUND